Uyu mugani bawuca iyo babonye ingaruka mbi ku kintu cyagizwe ibanze kitabigombaga, ni bwo bagira bati “Ibijya gucika inkungu ibijya imbere!” Wakomotse ku bunyage bwa Mugema wo mu Rukalyi wa muritse inka z’inkungu mbere y’inyambo bikamuviramo ubwehe bwo kunyagwa ahasaga umwaka w’i 1700.
Mbere y’ingoma ya Kigeli Ndabarasa, se Cyilima Rujugira yahatse umugabo witwa Mugema aramutonesha cyane,amuha gutegeka amashyo y’inka ze zose,bituma Mugema akira aratunganirwa.
Yari atuye mu Rukaryi ,arutegeka ku butaka n’umukenke .Cyilima amaze gutanga hima umuhungu we Ndabarasa. Mugema akomeza gutegeka ya mashyo yagabiwe na Cyilima,Ndabarasa na we akomeza kumukunda nka se.Bukeye Ndabarasa ashaka guha umusaza witwa Ndabaramiye umusozi,nawe wari warahatswe na Cyilima,atumiza Mugema aramubwira, ati :”Ufite igihugu kigari,none ndagusaba umusozi wo kwihera uriya musaza Ndabaramiye.”
Ni irya Nyamugirubutangwa rero ! Amuha umusozi witwa Mbandazi.Ndabarasa awegurira Ndabaramiye ajya kuwuyobora, atanga ibibanza awuturaho . Icyatumye Ndabarasa agabira Ndabaramiye Mbandazi,ni uko yari yaracikanye na se Cyilima bakajyana i Bugesera n’i Gisaka, nyuma bagaruka Cyilima ntagire icyo amuha cy’ishimwe.
Bukeye Mugema bakajya bamurega kuri Ndabarasa bamubwira ko yarakaye kuko yamunyaze Mbandazi.
Ndabarasa agumya kubyangirira , ariko abanzi ba Mugema bakomeza kurarika abantu benshi bo kumurega ibinyoma,kugeza igihe Ndabarasa abyemerera.Amaze kubyemera atumiza Mugema aramubaza ati:”Igihugu utunze n’inka wabigabiwe na nde?.”
Mugema ati:”Nabigabiwe na Cyilima.” Ndabarasa arongera ati:”Ubu se ubitegekwamo na nde? “
Mugema ati:”Nyagasani ni wowe nta wundi.”
Ndabarasa ati ;”Igituma nagutoye Mbandazi bikagushegesha uzi ko u Rwanda ari urwawe?”
Abanzi ba Mugema baraseka,bati:”Ubwo Migema yarakaye azi ko murufatanyije.” Noneho Ndabarasa arushaho kurakara abwira Mugema ati:”Jya kwimura inka uragiye zose,ari inyambo ari n’inkungu uze uzimurikire.”
Mugema aragenda yimura amashyo yose,ayagejeje kwa Ndabarasa,amubwira ko azayamwerekera mu Mubuga wa Nyamirambo ya Kigali.
Bukeye Mugema ashoreza inka zose ahurira na Ndabarasa i Nyamirambo.Abanza kumurika amashyo y’inkungu ,akurikizaho ay’inkuku ,ahetutira ku y’inyambo zirasezera.Ndabarasa amaze kuzimurikirwa zose azigabira Ndabaramiye.
Rubanda babibonye batyo babyuririzaho imvugo yahindutse umugani bati:”Ibijya gucika inkungu ibijya imbere.” ari ukuvuga ko Mugema yazimuritse mbere y’inyamahembe zikamubera inkunguzi, agakurizaho ubwehe bwo kunyagwa.Nyamara ariko ni uko byabaye impurirane,naho ubundi na mbere hose Ndabarasa yamumurikishije agambiriye kumunyaga.
Imvugo ya rubanda ni yo yabihinduye amahano.Kuva ubwo rero babona ingaruka mbi ku kintu cyagizwe ibanze bitari mbonera,bati “Ibijya gucika inkungu ibijya i mbere.
IFASHABAYO Gilbert/ www.umurunga.com
