Tuesday, March 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Kigali: Polisi yafashe abarenga 30 bari barazengereje abaturage

Ku bufatanye bw’abaturage na Polisi y’u Rwanda, abantu barenga 30 bakekwaho gutegera abagenzi mu nzira bakabashikuza ibyabo, kubakomeretsa, ndetse no kwinjira mu nzu bagasahura ibirimo batawe muri yombi.

Ku wa 26 Gashyantare 2025, nibwo ibikorwa byo gufata aba bantu byatangiye, aho kugeza ubu abarenga 30 bamaze gufungwa.

Abatawe muri yombi bakekwaho gukora ubujura mu Mirenge ya Rwezamenyo, Nyakabanda na Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge.

Kubera ko iyo mirenge ihana imbibi, hari ubwo umuntu yibaga nko muti Gitega agahungira muri Nyakabanda cyangwa muri Rwezamenyo.

Abafashwe harimo abari bacigatiye ibyo bibye birimo ibikoresho byo mu nzu, televiziyo, imyenda, inkweto n’ibindi.

Barimo kandi uwitwa Saidi Moses, wafashwe amaze kwambura telefoni abakobwa babiri, aho abasore batewe ibyuma.

Iki gikorwa kibaye nyuma y’uko abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko hari insoresore zikinga ijoro zikinjira mu ngo zigasahura ibikoresho bitandukanye.

Batabazaga bavuga ko hari imihanda yabaye nk’indiri y’abo bajura aho bitsimbaga bagashikuza abantu ibyabo, ugerageje kwirwanaho akagirwa intere.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, yakoze ibikorwa byo gufata no guta muri yombi abo bahisemo inzira mbi yo kujujubya rubanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko Polisi yakajije ingamba mu gucunga umutekano mu gihugu hose, by’umwihariko ahafatiwe aba bakekwaho ubujura.

Yagize ati: “By’umwihariko muri Gitega, twashyizeho ‘patfols’ imodoka zizenguruka ndetse n’irondo ry’abagenda n’amaguru.”

CIP Gahonzire yongeyeho ko inzego z’umutekano zamenye amasaha ibisambo bitegera, n’aho bitegera, ndetse n’abaturage bamenye akamaro ko gutanga amakuru kugira ngo abo bajura bazirikwe.

Ati: “Turizeza abaturage batuye hariya ko umutekano urambye, bahumure, turahari.”

Yaboneyeho kandi kwihanangiriza abantu bagura ibyuma by’ikoranabuhanga by’ibijurano, byiganjemo amatelefone na mudasobwa zakoze (occasion).

Yagize ati: “Turashishikariza abantu bagura ibyo bikoresho kubireka kuko ubugenzuzi bwaratangiye.”

Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturage gukomeza gutanga amakuru, cyane cyane ku bantu bakeka ko bijandika mu bikorwa by’ubujura n’ibiyobyabwenge.

Abafashwe barimo abajyanywe muri ‘Transit Centers’ mu gihe abandi bari gukorerwa Dosiye ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha kuko bafatanywe ibizibiti, ibiyobyabwenge n’abakomerekeje abaturage. (Umuseke)

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!