Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko ababajwe n’igitero cyabereye mu nama yise iy’agahato, ibi byatangajwe n’ibiro bye bikorera i Kinshasa.
Ibiro bya Perezida Tshisekedi, bibinyujije ku rukuta rwa X, byavuze ko umukuru w’igihugu yakiranye umubabaro n’agahinda urupfu rw’abaturage bishwe mu gitero cy’ibisasu byaturikiye ahabereye inama yarimo abayobozi b’ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC.
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko Perezida Tshisekedi yifatanyije n’abagize ibyago, ndetse ko yohanganishije imiryango yabo avuga ko afatanyije nayo akababaro.
Iri tangazo kandi rivuga ko Tshisekedi yamaganye yivuye inyuma icyo gikorwa cyiterabwoba cyakozwe n’igisirikare cy’amahanga kiri ku butaka bwa Congo mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Ni mu gihe ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryo rivuga ko igitero cy’i Bukavu cyakozwe na Perezida Tshisekedi, ndetse ko ibisasu byaturitse bikoreshwa n’ingabo z’u Burundi.
Kugeza ubu ntiharatangazwa imibare y’abapfuye n’abakomeretse, icyakora hari abavuga ko abasivile 8 bapfuye, abandi 9 barakomereka.