Home AMAKURU Perezida Tshisekedi avuze ku gitero cy’i Bukavu cyari cyateguriwe kwica Corneille Nangaa wa AFC/M23
AMAKURU

Perezida Tshisekedi avuze ku gitero cy’i Bukavu cyari cyateguriwe kwica Corneille Nangaa wa AFC/M23

Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko ababajwe n’igitero cyabereye mu nama yise iy’agahato, ibi byatangajwe n’ibiro bye bikorera i Kinshasa.

Ibiro bya Perezida Tshisekedi, bibinyujije ku rukuta rwa X, byavuze ko umukuru w’igihugu yakiranye umubabaro n’agahinda urupfu rw’abaturage bishwe mu gitero cy’ibisasu byaturikiye ahabereye inama yarimo abayobozi b’ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC.

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko Perezida Tshisekedi yifatanyije n’abagize ibyago, ndetse ko yohanganishije imiryango yabo avuga ko afatanyije nayo akababaro.

Iri tangazo kandi rivuga ko Tshisekedi yamaganye yivuye inyuma icyo gikorwa cyiterabwoba cyakozwe n’igisirikare cy’amahanga kiri ku butaka bwa Congo mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ni mu gihe ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryo rivuga ko igitero cy’i Bukavu cyakozwe na Perezida Tshisekedi, ndetse ko ibisasu byaturitse bikoreshwa n’ingabo z’u Burundi.

Kugeza ubu ntiharatangazwa imibare y’abapfuye n’abakomeretse, icyakora hari abavuga ko abasivile 8 bapfuye, abandi 9 barakomereka.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

Don`t copy text!