Friday, February 21, 2025
spot_img

Latest Posts

Umuyobozi wa Twirwaneho Col Makanika yarashwe na drones za FARDC

Umuyobozi w’umutwe wa Twirwaneho Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika, yarashweho n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, gifatanyije na Wazalendo ndetse n’abasirikare b’u Burundi.

Ni mu gitero cya drones cyagabwe muri Kivu y’Amajyepfo muri Teritwari ya Fizi muri Segiteri ya Ngandja ahitwa mu Gakangara.

Abashyigikiye Leta ya Kinshasa bavuze ko icyo gitero cyaguyemo abasirikare batandatu barimo na Col Makanika wavuze ko adashobora gukomeza kwihanganira uburyo abaturage badafite kirengera bakomeje kwicwa na Perezida Tshisekedi.

Icyakora amakuru aturuka i Minembwe yo avuga ko Col Makanika yakomeretse cyane n’ubwo FARDC yagabye icyo gitero ifite intego yo kumwica.

Icyo gitero cyagabwe hakoreshejwe drones zaje kuraswa n’abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho.

Bivugwa ko iki gitero cyagabwe mu rwego rwo guca intege Twirwaneho kuko hari amakuru avuga ko iri mu nziro zo kwihuza na M23 kugira ngo bafatanye urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Col Makanika aherutse gutangaza ko gukorana na M23 cyangwa undi wese wifuza ko akarengane bakorerwa gahagarara nta kibazo kibirimo, kuko bose bafite intego yo kurengera abaturage bicwa bazira uko bavutse mu Burasirazuba bwa Congo.

Icyo gihe yagize ati: “Umuntu wese ubabajwe n’ibitubaho, yaba M23 cyangwa abandi, ni uko na bo bababazwa n’ivangura, itotezwa n’iyicwa ry’ubwoko bumwe buzira uko bwaremwe. Uwo muntu wese wumva ko tugomba kwirwanaho aho gutega amajosi, turi kumwe.”

Twirwaneho ni umutwe ugizwe n’urubyiruko rw’Abanyamulenge wishyize hamwe ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ukomeje kugaragaza ko ubu bwoko bukwiye kwirwanaho aho gukomeza kwicwa urusorongo.

Umutwe wa Twirwaneho wakomeje kugenda uhuzwa na M23, Congo ikavuga ko ari wo muzi w’ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!