Home AMAKURU Nyamasheke: Umugore yafunzwe akekwaho gukata igitsina cy’umugabo we
AMAKURU

Nyamasheke: Umugore yafunzwe akekwaho gukata igitsina cy’umugabo we

Close up of a hand holding a sharp razor blade

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umugore watawe muri yombi, akurikiranyweho gukata igitsina cy’umugabo we.

Uyu mugore ivugwa gukata igitsina cy’umugabo we kikenda kuvaho bafitanye abana batatu, bikekwa ko yabikoze mu ijoro ryo ku wa 17 Gashyantare 2025.

Uyu mugabo arimo kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kibogora, mu gihe uyu mugure ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke.

Sinumvayabo Simeon, uyobora Umudugudu wa Rambira wo mu Kagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, yavuze ko umugabo yakaswe igitsina nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore we amusanze mu Isoko rya Kirambo ryo mu Murenge wa Kanjongo.

Bivugwa ko aya makimbirane amaze igihe kuko umugabo asanzwe atumvikana n’umugore we ashinja ubusinzi bukabije, ariko n’umugore agashinja umugabo we kumuca inyuma.

Uwo muyobozi yavuze ko uwo mugore yari amaze amezi arindwi n’ubundi ateye umugabo we icyuma mu itako aramukomeretsa, ubuyobozi burabunga bagira ngo byararangiye.

Amakuru avuga ko uwo mugore yahengereye umugabo asinziriye, agafata urwembe agaca ipantalo n’akenda k’imbere agafata igitsina aragikata hafi yo kugikuraho cyose, umugabo ashiduka arimo kuva amaraso. Abana babo bato ni bo bahuruje Mudugudu kuko baturanye.

Mudugudu Sinumvayabo yagize ati: “Mpageze nsanga koko ni ko bimeze, amaraso yarenze icyumba bararamo ari menshi akwira mu ruganiriro, ntabaza abandi baturanyi baraza.”

Uwo mugabo bamujyanye kwa muganga avirirana cyane ku buryo abantu batunguwe n’uburyo yageze kwa muganga akiri muzima. Yageze ku Kigo Nderabuzima bamukorera ubutabazi bw’ibanze ahita yoherezwa ku Bitaro bya Kibogora.

Muri uko kurwana no kugeza umugabo kwa muganga, umugore yahise atoroka afatwa mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki 17 Gashyantare 2025.

Mukankusi Athanasie, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe mibereho myiza y’abaturage, ko uru ari rumwe mu ngo bafite zibana nabi bagerageje kunga ariko bikaba iby’ubusa.

Yagize ati: “Urugo rwabo rwari mu zo dufite zibanye nabi mu karere, twagerageje kunga bikananirana. Banabanaga bitemewe n’amategeko.”

Yakomeje avuga ko nyuma ko umugore waketsweho kwangiza igitsina cy’umugabo akoresheje urwembe yatangiye gukurikiranwa n’ubutabera.

Yasabye imiryango kwirinda amakimbirane agera aho gushaka kuvutsanya ubuzima. (Imvaho Nshya)

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!