Home AMAKURU Kamonyi: RIB yafunze SEDO ukekwaho kwakira ruswa
AMAKURU

Kamonyi: RIB yafunze SEDO ukekwaho kwakira ruswa

Umukozi ushinzwe Iterambere n’Ubukungu (SEDO) mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi witwa Shyaka Pascal, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Shyaka yatawe muri yombi na RIB ku wa 14 Gashyantare 2025, bikekwa ko yatse ndetse akakira indonke y’Amafaranfa y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000) ayihawe n’umuturage kugira ngo azamufashe gukemura ikibazo cy’imbibi z’ubutaka uyu muturage yari afitanye n’abaturanyi be.

Bikekwa ko ibi bikorwa byakorewe mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Muganza ho mu Murenge wa Runda.

Ukekwa afungiye kuri Station ya RIB ya Runda ndetse dosiye ye yarakozwe. Iyo dosiye yohererejwe Ubushinjacyaha ku wa 17 Gashyantare 2025.

Icyaha Shyaka akekwaho cyo kwakira cyangwa gutanga indonke giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko N° 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwashimiye Abanyarwanda bakomeje gutanga amakuru nyuma yo gusobanukirwa ububi bwa ruswa, ruboneraho no kwihanangiriza abakomeje kwishora mu bikorwa bya ruswa bitwaje umwuga bakora, rukemeza ko uzabifatirwamo azabihanirwa.

Abaturarwanda barashishikarizwa na RIB gutanga amakuru y’aho bakeka ruswa mu gukomeza urugamba rwo kuyirwanya mu gihugu.

Urwego rw’Ubugenzacyaha kandi rwibukije ko ruswa ari icyaha kidasaza kuko igihe cyose ibimenyetso byabonekera, uyiketsweho wese nta kabuza aba agomba gukurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

Don`t copy text!