Thursday, February 20, 2025
spot_img

Latest Posts

Isezerano rya Gen Muhoozi ryasohoye – Ingabo za Uganda zinjiye mu Mujyi wa Bunia muri RDC

Umunyamakuru Andrew Mwenda yatangaje ko ingabo zidasanzwe za Uganda zinjiye mu Mujyi wa Bunia ifatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mwenda yavuze ko aya makuru yayahawe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari inshuti ye ya hafi.

Uyu Munyamakuru yagize ati: “Nahoze mvugana n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Muhoozi Kainerugaba. Ashaka kumenyesha igihugu ko ingabo zidasanzwe za Uganda zinjiye mu Mujyi wa Bunia uri mu Burasirazuba bwa RDC, Umurwa Mukuru w’Intara ya Ituri. Yatanze isezerano, yarisohoje.”

Ni mu gihe ku wa 15 Gashyantare 2025, Gen Muhoozi, yari yatangaje ko agiye kohereza ingabo muri Bunia kugira ngo zihagarike ubwicanyi Abahima bari gukorerwa. Uwo munsi yasabye ingabo zose ziwurimo ko zarambika intwaro mu masaha 24.

Icyo gihe yagize ati: “Ku buyobozi bwa General Yoweri Museveni, Umugaba w’Ikirenga wa UPDF! Mpaye amasaha 24 ingabo zose ziri muri Bunia kugira ngo zirambike intwaro zazo! Nizitabikora, tuzazifata nk’umwanzi, tuzirase.”

Icyo gihe Umunyamakuru Mwenda yavuze ko intandaro y’ubutumwa bwa Gen Muhoozi ari ubwumvikane buke bwabaye hagati ya Leta ya Uganda n’iya RD Congo, zari zaremeranyije ko abasirikare babo bazajya kurwanya imitwe yitwaje intwaro yica abaturage muri Bunia ku wa 5 Gashyantare, Congo ikabihindura nyuma.

Ati: “Twemeranyije na Leta ya Kinshasa kohereza muri Bunia UPDF ku wa Gatatu w’icyumweru gishize. Bahagaritse ubu butumwa ku munota wa nyuma. Abaturage bari kwicwa bavuga Urunyakitara.”

Ni mu gihe ku wa Mbere taliki 17 Gashyantare 2025, ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF muri Congo bwahuye n’ubw’igisirikare cya Congo muri Ituri, biganira ku buryo byakwagura ibikorwa.

Lt Jules Ngongo, uvugira igisirikare cya FARDC mu Ntara ya Ituri, yatangaje ko atari ubwa mbere ingabo za Uganda zigiye gukorera muri iyi ntara. Byerekana ko bishoboka ko habayeho ubwumvikane bwo kohereza abasirikare muri Bunia.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 18 hagaragaye imodoka z’igisirikare cya UPDF n’ibifaru bijya mu Mujyi wa Bunia wahungabanyijwr kenshi n’umutwe wa CODECO na ADF.

Gen Muhoozi yatangaje ko umujyi wa Bunia muri RDC ugiye gufatwa n’Ingabo za Uganda

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!