Thursday, February 20, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umusore wihinduraga umugiraneza agacucura abaturage yafashwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi umusore ukekwaho kwiba abaturage akoresheje amayeri atandukanye arimo no kwiyita umugiraneza.

Uyu musore witwa Uwiringiyimana Eric w’imyaka 28 y’amavuko, yafatiwe mu Mudugudu wa Nyamagana B, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana ho mu Karere ka Nyanza.

Uyu musore ufunzwe na RIB, yafatiwe mu nzu y’umuturage witwa Hakizimana Jean Damascene.

Uyu musore ngo yahengereye ba nyiri urugo bagiye gusenga bavuyeyo basanga uyu musore arimo kubeshya abana ko nyina ubabyara abatumye telemusi ngo kuko hari umuntu ukoze impanuka.

Umwe mu baturage avuga ko uyu musore amenyerewe kuri iyi ngeso, kuko ngo yagiye ajya mu ngo nyinshi zitandukanye akajya abibwira abana nabo bakabimuha, agahita aburirwa irengero kandi abo bana yanabanzaga kubumvisha ko ari umugiraneza.

Aho uyu musore yafatiwe, bamutesheje amasorori atandatu, telemusi ebyiri n’ibindi.

Gitifu w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, avuga ko uyu musore akimara kubona ba nyiri urugo yahise yiruka maze nabo bavuza induru, abaturage baramufata banamwambura ibyo yari afite.

Kuri ubu uyu musore ukekwa, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana. (Umuseke)

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!