Ku mugoroba wo ku wa Kane taliki 13 Gashyantare 2025, ku mbuga nkoranyambaga no ku binyamakuru bitandukanye hacicikanye amakuru avuga ko umuhanzi w’Umunyekongo Delphin Katembo Vinyasiki wamamaye nka Delcat Idengo yapfuye bamwe mu Banyekongo bagashinja Umutwe wa M23 kuba inyuma y’urupfu rwe.
Amakuru y’urupfu rwa Idengo, yasakajwe cyane n’Ikinyamakuru The Voice of Congo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gitangaza amakuru yerekeye imyidagaduro n’umuco.
Iki kinyamakuru cyavuze ko Idengo usanzwe akora ibihangano bishingiye kuri Politiki yarashwe arimo gufata amashusho y’indirimo yamagana umutwe wa M23 na ADF i Goma.
Kivuga ko yagiye afungwa inshuro nyinshi bityo akaba yapfuye nyuma y’igihe gito avuye muri gereza ya Munzenze iherereye mu rwinjiriro rw’Umujyi wa Goma.
Bamwe bavuga ko babonye umurambo wa Idengo, bavuga ko yari yambaye imyenda y’igisirikare cya FARDC, afite ibikomere mu mutwe.
Bivugwa ko uyu muhanzi yari umwe mu babarizwa mu mutwe wa Wazalendo ndetse akibasira cyane Abanyekongo bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda.
Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko urupfu rwa Idengo rwashyizwe ku ngabo za M23 ari ibihuha birimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Kanyuka yamaganye imyitwarire ya FARDC n’umutwe wa Wazalendo agira ati: “Turabahamagarira kwishyikiriza no gutanga intwaro bafite bakaziha inzego z’umutekano zacu.”

Biravugwa ko mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru igenzurwa na M23 kuri ubu, hari abasirikare ba FARDC biyambuye imuzankano zabo bakivanga mu basivili ndetse n’urubyiruko rwa Wazalendo rwanze kuva ku izima nyuma y’aho ingabo za M23 zifatiye Umujyi wa Goma, bakaba bashobora guhungabanya umutekano w’abatuye muri uyu mujyi.