Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Karere ka Bugesera, yafatiwe mu cyuho na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage atetse ibiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Kanyanga.
Uyu musore yafashwe ku wa Mbere taliki 10 Gashyantare 2035, afatwa yari amaze kwarura litiro 30 zayo yitegura guteka indi muri melase yifashishaga ya litiro 80.
SP Hamdun Twizeyimana, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko uyu musore yafatiwe mu Murenge wa Mayange, Akagari ka Kibenga ho mu Mudugudu wa Gahwaji I, ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ati: “Abaturage batanze amakuru ahagana ku isaha ya saa Kumi ko uriya musore atekeye Kanyanga mu nzu. Bakimara kubona ayo makuru ku bufatanye n’inzego z’ibanze, abapolisi bahise bajyayo, basanga koko uwo musore amaze kwarura litiro 30 zari mu majerekani abiri, yitegura no guteka iyindi, niko guhita atabwa muri yombi.”
SP Twizeyimana yaboneyeho no kuburira abishora mu gukora no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka bagakura amaboko mu mifuka bagakora ibibateza imbere.
Akomeza agira ati: “Ibiyobyabwenge birimo urumogi, Kanyanga n’izindi nzoga zitujuje ubuziranenge uretse kuba byangiza ubuzima, ni n’intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage nk’ubujura, gukubita cyangwa gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana n’ibindi. Turaburira abakibyishoramo ko babireka, bagakora imirimo yemewe ishobora kubateza imbere kuko bidashobora kubahira na busa.”
Yaboneyeho no gushimira abaturage batanze amakuru iriya Kanyanga igafatwa itarabakwirakwizwamo, asaba abaturage muri rusange gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano bakumira ibyaha.
Nyuma yo gufatwa uyu musore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mayange, Kanyanga yafatanwe imenerwa mu ruhame mbere yo kwibutsa abaturage ingaruka zayo ku buzima.
Iteka rya Minisitiri no. 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge mu biyobyabwenge byoroheje.
Ingingo ya 263 y’Itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10, ku biyobyabwenge byoroheje.