Friday, February 7, 2025
spot_img

Latest Posts

Corneille Nangaa yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi

Corneille Nangaa, wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu akaba ari Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro AFC/M23 yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa.

Ni icyemezo cyasinyweho n’Umushinjacyaha Mukuru muri uru rukiko rwa gisirikare, Colonel Magistrate Parfait Mbuta Muntu, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohotse ku wa 05 Gashyantare 2025.

Izo mpapuro zigamije gusaba amahanga guta muri yombi Nangaa aho yaba ari hose, ubundi agashyikirizwa inzego z’ubutabera za Congo nk’uko bigaragara mu itangazo.

Corneille Nangaa ashinjwa na Leta ya Kinshasa ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu mu ntambara umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganyemo na FARDC.

Corneille Nangaa ni we wari uyoboye komisiyo y’amatora ubwo Perezida Tshisekedi yatsindiraga manda ye ya mbere yo kuyobora RD Congo mu 2018.

Mu 2023, Nangaa yahise ashinga umutwe ufite n’igisirikare kuko ngo yari abizi ko Perezida Tshisekedi aziba amajwi mu matora yo ku wa 20 Ukuboza 2023, nk’uko byari byagenze mu 2018.

Icyemezo cyo gushyiraho impapuro zo guta muri yombi Corneille Nangaa gifashwe nyuma y’uko M23 itangaje ko yigaruriye Umujyi wa Goma.

Mu Ugushyingo 2024 uru rukiko rwari rwakatiye Corneille Nangaa igihano cy’urupfu ku byaha by’intambara n’ibindi bifitanye isano.

Kinshasa irasaba amahanga guta muri yombi Corneille Nangaa mu gihe ari ku butaka bwayo mu Mujyi wa Goma.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!