Nk’uko bigaragara mu itangazo ryo ku mugoroba wo ku wa 05 Gashyantare 2025, ubuyobozi bw’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo n’umutwe wa M23, bwatangaje bunashyiraho abayobozi bashya b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abo bayobozi bashya barimo Bahati Musanga Joseph wagizwe Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, akaba yungirijwe na Manzi Ngarambe Willy ushinzwe ibibazo bya Politiki, Ubutegetsi n’Amategeko mu gihe Amani Bahati Shaddrak yagizwe Guverineri wungirije ushinzwe ibibazo by’Ubukungu, Imari n’Iterambere.
Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ubuyobozi bwa AFC/M23 bwashyizeho Guverineri n’Abamwungirije Babiri bayoboye Intara ya Kivu y’/’Amajyaruguru, Meya w’Umujyi wa Goma n’Abayobozi ba Teritwari.
Abo byobozi bashyizweho hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryahinduwe rikuzuzwa mu itegeko N° 11/002 ryo ku wa 20 Mutarama 2011 mu ngingo yaryo ya 64.
Amani Bahati Shaddrak azwi cyane muri politiki ya RD Congo kuko yabaye Umudepite w’Intara atorewe i Masisi, ni mu gihe Manzi Ngarambe Willy yari ahagarariye M23 muri diyasipora.
![](https://umurunga.com/wp-content/uploads/2025/02/Screenshot-2025-02-05-224825-1.jpg)
![](https://umurunga.com/wp-content/uploads/2025/02/IMG-20230317-WA0078_1.jpg)
![](https://umurunga.com/wp-content/uploads/2025/02/WhatsApp-Image-2025-02-05-at-20.46.18_f8411db8-768x736-1.jpg)