Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonagize Xavier watemye abagore babiri barimo n’uwo bashakanye war’utwite n’uw’umuturanyi bahita bitaba Imana ndetse anatema inka, nyuma nawe araraswa arapfa.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 06 Gashyantare 2025, uwakoze aya mahano yari atuye mu Murenge wa Bushenge, Akagari ka Karusimbi ho mu Mudugudu wa Kasenjara.
Abaturage bamwe bari aho hafi bavuga ko uyu mugabo yari ameze nk’uwariye amavubi ku buryo n’abagerageje gutabara, yabirukagaho ashaka kubatema.
Umwe mu baganiriye na Umuseke dukesha iyi nkuru yagize ati: “Habaye amahano akomeye, uwitwa Niyonagize yishe abagore babiri barimo uwe n’uw’’muturanyi, abatemye n’umupanga, yahushije abantu benshi.”
Abo baturage bavuga ko uyu mugabo yigeze kugira ikibazo cyo mu mutwe, gusa bavuga ko yari amaze igihe kirekire ameze neza.
Hari uwagize ati: “Kera yigeze kugira ikibazo cyo mu mutwe, hari hashize nk’imyaka icumi, abantu bahungabanye.”
Mu gihe inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zari zihageze, yasohotse mu nzu aho yari yifungiranye ashaka gutema abandi, ahita araswa.
SP Bonaventure Twizere Karekezi, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yahamije aya makuru, avuga ko uwakoze aya mahano yarashwe arapfa.
Yagize ati: “Yasohotse mu nzu n’umupanga agiye gutema abari aho, ari bwo yarashwe arapfa.”
SP Bonaventure Twizere Karekezi yaboneyeho no kwihanganisha imiryango yabuze ababo, asaba abaturage kuba maso no gutanga amakuru hakiri kare ku bantu bagaragaza imyitwarire ishobora guteza ibyago, kugira ngo bikumirwe bitaraba.