Mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Ndera mu rwunge rw’amashuri rwa Gasogi (GS Gasogi) bamwe mu barimu baratabaza bavuga ko umuyobozi w’iryo shuri akomeje kubangisha akazi akagerekaho kubatoteza ,abasabira kwimurwa (Mutation).
Abarimu baganiriye na UMURUNGA.COM bavuga ko akazi bagakorana ubwoba no kudatuza nyuma y’ibyabaye kuri bagenzi babo, bavuga ko uyu muyobozi kuva yahagera hamaze kwirukanwa abarimu babiri, ndetse hari abo yatoteje mu kazi kugeza bimuwe (mutation).
umurunga.com twifuje kumenya uko bimeze tuvugisha abasezerewe mukazi niba koko byaraturutse ku muyobozi cyangwa ahari ikosa yakoze tuvugisha Bwana Mapinduzi Alphonse ati:” Narirukanwe nzira gusiba iminsi itanu kandi nari naravunikuye mu kigo ,biba ngombwa ko nshaka umuntu wo kunyunga, numvaga bizwi n’umuyobozi,bahita banyirukana.”
Yavuze ko agize amahirwe yo guhura n’abashinzwe uburezi yabasaba ko yarenganurwa ndetse bakajya bumva impande zombi ati:”Mpuye n’umuyobozi ubifitiye ububasha biramutse byakunda namusaba ko andenganura mbona nararenganye.”
Yakomeje avuga ko yirukunwe ahagana muri 2023 nko mu kwezi kwa Kabiri, avuga ko yize uburezi yewe nta kosa yigeze agira mbere avuga ko imvune yatumye yirukanwa aricyo kintu yakuye mu burezi ati :”ikintu nakuye mu burezi, natangiye 2006″.
Yavuze ko umuyobozi w’ikigo abashaka kugutegera ku kantu gato ati:”Yatwitendetseho kugeza atwirukanye,gusa sinabitinzeho kuko akazi k’ubwarimu bisaba kwitanga.”
Yakomeje avuga ko yirukanwe yaramaze kwa inguzanyo mu mwarimu Sacco,akabura uko yishyura
ati :”Narinaratse inguzanyo maze kwishyuraho amezi abiri cyangwa atatu,nyine ubwo Sacco izihangana,gusa abansinyiye bo sinzi niba bashobora kuyishyura gusa Sacco ntabwo yabaha inguzanyo mu gihe ntarabona akazi ngo Sacco ntangire kuyishyura.”
Amakuru agera ku murunga.com avuga hari abo uyu muyobozi yahozaga ku nkeke kugeza ubwo hari abo yamburaga inshingano akazana abanyabiraka bo gukora, kandi nabo bahari biravugwa ko hari ababyiheshe inyuma bagamije kubikiza.
Hari uwatubwiye ko we byagenze aho akimurwa(mutation) ngeze aho ngigendera:” Byatewe n’umwarimu wa munteranyiho atangira kujya ampa amabaruwa ansaba ibisobanuro( demand) nari maze imyaka Irena 10 nta cyaha nakoze cyo kunsaba ibisobanuro, ngize amahirwe akarere karahankura naho nagiye ntibyangendekera neza ndasezera.”
Akomeza avuga ko yasezeye kubera kubuzwa amahoro,gusa yongeraho ko Leta ari umubyeyi nkuko ibayakoze ibishoka byose ngo itange akazi ati:”Leta ntacyo iba itakoze ngo iduhe akazi, Leta ni umubyeyi,ntako iba itakoze n’abo bayobozi ntabwo ariyo ibatuma kuko aho kugira ngo bajye hagati y’abarimu ngo babayobore bagatangira gutwarwa n’amaranga mutima y’abarimu babateranya n’abandi.”
Akomeza avuga yagize amahirwe Leta ikamutabara ati:“Nahagiriye ibibazo bikomeye Leta irantabara , akarere karantabara Kara hankura.”
Kugeza ubu bamwe mu barimu bavuganye n’umurunga.com bashinja uyu muyobozi w’ikigo kubangisha akazi babyita kubatoteza no kubangisha akazi.
Bavuga ko akenshi na kenshi yifashisha gahunda isanzwe aho umuyobozi aba ashinzwe gusura amasomo, yabasura akabaha amanota 50%, 60% bakagira impungenge ko yazayifashisha mu kubirukanisha nk’uko hari abirukanwe.
Bavuga ko kwirukanisha abo bagenzi babo bimaze kubagiraho ingaruka zirimo ko abasinyiye abirukanwe batemerewe guhabwa inguzanyo mu Mwalimu Sacco kuko batishyura.
UMURUNGA.COM twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’ishuri ry’Urwunge rw’amashuri Gasogi (GS Gasogi ),Madamu Nahayo Clemence inshuro zose twamuhamagaye ntiyitabye ,maze mu butumwa twamuhaye ngo twumve ibyiki kibazo niba asubiza atubwira ko nta makuru afite ntakibazo gihari yirinze kuvuga,agira ati:”Nta makuru mfite ,nta n’ikibazo kiri i Gasogi.”
Hakunze kumvikana kutanyurwa no kutumvikana mu itangwa ry’amanota ahabwa abarimu, hirya no hino hajya humvikana ibibazo bituruka ku kudahuza mu itangwa ryayo rikaba ryateza amakimbirane mu kazi bityo ireme ry’uburezi rikadindira kuko umwarimu utishimye ntiyakora neza.
Mu nkuru twagarutse ku makosa ashobora kwirukanisha mwarimu.