Wednesday, February 5, 2025
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Urujijo ku murambo w’uruhinja rwatowe mu rutoki

Mu Karere ka Muhanga mu rutoki rw’umuturage hatowe uruhinja, rwagaragaye rupfunyitse mu bitambaro rwapfuye, awarutaye akaba ataramenyekana.

Aya makuru yamenyekanye ku wa Kabiri taliki 04 Gashyantare 2025, mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba ho mu Murenge wa Nyamabuye.

Ababonye urwo ruhinja bwa mbere ni abatambukaga bava mu mirimo bakarubona mu insina, bavuga ko bigaragara nkaho yari inda yari iri mu kigero cy’amezi arindwi, rwenda kuvuka.

Umwe w’umukobwa mu barubonye bwa mbere yagize ati: “Jye nari mvuye gukora, manukiye muri iyi nzira nyuramo, maze mbona imyenda, negereye mbona harimo umuntu.”

Mugenzi we na we ati: “Jyewe nabonye ari nk’umukobwa wakuyemo inda, nta myenda yari afite, uretse turiya dutambaro yari apfutse.”

Ababibonye bose batewe agahinda na byo, bityo bakaba basaba inzego zibishinzwe ko zatangira iperereza, zigashakisha uwo mugizi wa nabi agahanwa.

Gitifu w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yahamije aya makuru ndetse asaba abaturage kunganira inzego z’ubuyobozi n’iperereza mu rwego rwo gutahura uwaba yakoze aya mahano.

Yagize ati: “Turasaba abaturage kudufasha tukamenya amakuru y’uwakoze ibi, kuko ni icyaha gihanirwa.”

Gitifu Nshimiyimana akomeza avuga ko bari bukomeza gufatanya n’inzego bireba kugira ngo uwabikoze aboneke ndetse abiryozwe. (Igihe)

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!