Wednesday, February 5, 2025
spot_img

Latest Posts

Gicumbi -Giti: Imodoka ya Gitifu yahiye irakongoka ararusimbuka ayivamo amahoro

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 4 Gashyantare 2025, mu Murenge wa Giti, Akarere ka Gicumbi, ku muhanda Giti -Byumba, imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti Bagirana Jean Marie Vianney, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Amakuru avuga ko iyi modoka yafashwe n’inkongi ubwo yari mu nzira, ariko abari bayirimo bose babasha kuyisohokamo amahoro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwemeje aya makuru.

Nzabonimpa Emmanuel, Uyobora Akarere ka Gicumbi,mu kiganiro n’Itangazamakuru yemeje aya makuru ati:”Imodoka ye yagize ikibazo ahita abitumenyesha.Muri make,mu kiganiro twagiranye yambwiye ko yari amaze igihe gito avanye iyi modoka gusuzumwa mu Kagera.Akimara kuyivana yo, yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro ubwo yari mu nzira.Icyakora, ababifitemo ubuhanga ni bo bazasesengura icyayiteye gushya.”

Umuyobozi w’akarere Nzabonimpa Emmanuel avuga ko nubwo Gitifu w’Umurenge wa Giti yari muri Konji, imodoka ye yari ifite Ibyangombwa byuzuye ati:”N’ubundi yari muri Konji, ariko yari yaragiyeyo ku mpamvu z’akazi.Namubajije ambwira ko yari afite ubwisungane mu bwishingizi (Assurance), kandi nkeka ko n’inkongi y’umuriro ireberwaho muri ubwo bwishingizi.Ibyo ni byo byaduha amahirwe yo gutuma abona indi modoka.”

Ubuyobozi bw’Akarere busaba abaturage kwitwararika.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwibukije abatwara ibinyabiziga ko bagomba kwitwararika,bagasuzumisha imodoka zabo kandi bakagira ibyangombwa byuzuye by’ubwishingizi , kugira ngo bashobore gutabarwa mu gihe habaye ikibazo gitunguranye.

Abari mu modoka bose bavuyemo amahoro.

Amakuru ni uko uretse Gitifu w’Umurenge wa Giti, wari muri iyo modoka harimo undi muntu umwe.Bombi babashije kuyisohokamo amahoro nyuma yo kumva ko hari ikibazo gikomeye kibaye.

ivomo:igicumbi news

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!