Wednesday, February 5, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umuntu utaramenyekana yataye uruhinja mu Kiliziya

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’uruhinja ruri mu kigero cy’iminsi irindwi n’icumi rwatawe muri Kiliziya ya Paruwasi ya Kigoma iherereye mu Murenge wa Mukingo ho mu Kagari ka Gatagara.

Ibi byabaye ku Cyumweru taliki 02 Gashyantare 2025, mu Misa yabaye mu masaha y’amanywa yabereye muri iyo paruwasi yo muri Diyosezi ya Kabgayi.

Hagenimana Pacifique, Umuyobozi Wungirije wa Paruwasi ya Kigoma, wari wanatuye igitambo cya Misa kuri icyo Cyumweru, yabwiye itangazamakuru ko uwo bikekwa ko ari nyina w’uyu mwana wari wanitabiriye iyi Misa yamusigiye umwe mu Bakirisitu, avuga ko agiye kwiherera gato akagaruka.

Yagize ati: “Yamusigiye umwana n’agakapu gato karimo utwenda tw’ako gahinja n’igitenge. Uwamusigaranye ntiyigeze abitindaho kuko yari anafite intege nke kuko nawe atwite, kandi akaba afite ubumuga bwo kutavuga nta numve.”

Nyina w’uwo mwana yaje gutinda, uwamusigiranye yigira inama yo kumurangisha, ari nabwo batanze itangazo mu Misa.

Misa ihumuje, abakobwa babiri basiganiye kumutwara buri wese yigiza kumujyana iwabo, ariko Padiri ababwira ko bidashoboka.

Ati: “Hari abakobwa b’inkumi bari bakoze akazi k’umutekano mu Misa bashyugumbwe kumutwara bose, ariko ndabahakanira nti erege ubu yabaye uwanjye, kuko nta handi yari kwerekezwa nta mwirondoro we uzwi.”

Yongeyeho ko kuri ubu uyu mwana agiye kurerwa n’ababikira bo mu Muryango w’Abizeramariya, mu gihe gito, hategerejwe kubona umuryango uzamurera byemewe n’amategeko.

Ubwo Padiri yari abajijwe niba uyu mwana yahawe amazina yagize ati: “Amazina ndacyayatekereza, ariko nzayamwita nanamubatize bidatinze.”

Akomeza avuga ko yiyumvamo kuzamurera neza afatanyije n’umuryango uzamumufasha, kandi yizeye ko azagira ubuzima bwiza.

Meya w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yahamije aya makuru avuga ko inzego zitandukanye zikomeje iperereza rigamije gushakisha umuryango w’urwo ruhinja, ariko anahamya ko umwana agiye kubona Malayika Murinzi wahuguwe uzamurera, ubuyobozi bukizera ko azamwitaho uko bikwiye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!