Monday, February 3, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyagatare: Umucamanza n’umugabo we bafunzwe bazira ruswa

Umugore ukorera Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho kwaka ruswa, aho yizezaga umuturage kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo rukiko.

Uyu mucamanza yatawe muri yombi, ku wa Gatandatu taliki 01 Gashyantare 2025.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwatangaje ko rwafunze umugabo w’uyu mucamanza ukekwaho kuba icyitso muri icyo cyaha.

Uwo mucamanza n’umugabo we, bose bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke, bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa.

Iki cyaha giteganywa n’ingingo ya gatanu y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Iyi ngingo ivuga ku gusaba cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa.

Umucamanza wahamijwe n’urukiko icyaha cyo kwakira cyangwa gusaba indonke, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 12, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu agaciro k’indonke yatse.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwaburiye abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, kuko utazabyubahiriza azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

Rwiboneyeho no gushimira abakomeje kugira uruhare mu kurwanya ruswa batanga amakuru, kugira ngo irandurwe burundu mu gihugu.

Mu gihe dosiye y’abafashwe ikiri gutunganywa, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n’iya Nyamirambo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!