Saturday, February 1, 2025
spot_img

Latest Posts

Gasabo -Rusororo: Insina z’uwarokotse Jenoside zatemaguwe n’abataramenyekana

Mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo Akagari ka Gasagara Umudugudu wa Gasagara haravugwa inkuru y’Uwarakotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Muhongerwa Annualite, abataramenyekana biraye mu murima we bagatema  insina,bakazararika hasi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 21 Mutarama 2025, aho baje bagatema insina zigera kuri cumi n’imwe.Amakuru agera ku Umurunga.com avuga ko muri aka Kagari ka Gasagara atari ubwa mbere hagaragara  ibikorwa nkibi.

Mu mwaka wa 2023 nabwo abataramenyekanye, bagiye nabwo mu mu rutoki rwa Perezida wa Ibuka muri Gasagara Karuranga Jean Pierre bagatemera ibitoki hasi.

Ibitoki byatemewe hasi mu mwaka wa 2023 mu rutoki rwa Perezida wa Ibuka mu kagari ka Gasagara 

Ibi byaje bikurikira ko muri aka kagari hari haragaragaye umuryango wishe umukobwa wabo bakamutaba mu bwiherero azira ko yashatse mu Batutsi.

Ni mugihe muri aka Kagari ka Gasagara,habarurwa imiryango irenga 50 yaburiwe irengero itarashyingurwa mu cyubahiro, kuko amakuru y’aho imibiri iherereye ataramenyeka kugira ngo ishyingurwe.

Umuvugizi w’umujyi wa Kigali Madamu Ntirenganya Emma Claudine yemeje aya makuru mu kiganiro cyihariye yagiranye na UMURUNGA.COM  yagize ati:”Yego nibyo hari umuturage wa temewe insina,ariko inzego zibishinzwe zirimo zirabikurikirana hamenyekane impamvu n’abazitemye,niba ari urugomo rusanzwe cyangwa niba hari ikibyihishe inyuma ibyo birimo birakorwaho, hari abakekwa kuba bazitemye babiri barigushakishwa ntabwo barafatwa.

Umurunga.com twashatse kumenya niba byaba bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside ati:”Turacyategereje ko inzego zimara kubona abo bantu zikabafata hanyuma zikabaganiriza  tukaza kumenya icyivamo ubu ntabwo turamenya icyo twabivugaho.”

Yagiriye inama abaturage ko urugomo atari rwiza ruhungabanya umutekano w’abantu:”Hari abantu usanga ari abanyarugomo, ubundi abanyarugomo icyo tubibutsa n’uko urugomo atari rwiza ruhungabanya umutekano w’abantu ndetse rukangiza n’iby’abandi.Ni ibintu bitandukanye n’indangagaciro z’abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko yaba kwigomeka cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside ari ukubirwanyiriza kure ati:”Niyo byarenga urugomo noneho bikajya kuba ikindi icyari cyo cyose yaba kwigomeka yaba ingengabitekerezo ya Jenoside ni ibintu tugomba kurwanyiriza kure.”

Yavuze ko iyo bibaye ingengabitekerezo ya Jenoside biba bibaye ibindi:”Noneho iyo byinjiye mu ngengabitekerezo  Jenoside byo bibaye ibindi birazwi ko Jenoside ari ikintu kitagomba gukinishwa ntabwo twakwemerera uwariwe wese kugira ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa kuba yakoreshwa nayo kugira ngo agire abikorwa akorera abarikotse n’ibintu tugomba gufatanyiriza hamwe kurwanya kuko nta kiza nakimwe bitanga.”

Ni mugihe mu mwaka ushize aha muri aka Kagari ka Gasagara hatangijwe amatsinda ya mvura nkuvure mu rwego kuzamura ubumwe n’ubwiyunge.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!