Igihugu cy’u Bwongereza cyaburiye u Rwanda, kivugwaho uruhare rwarwo mu ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rushobora guhungabanya inkunga irenga miliyari imwe y’amadorari ruhabwa buri mwaka.
U Rwanda rushinjwa gufasha inyeshyamba za M23 ziherutse kwigarurira Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Goma muri Congo, gusa u Rwanda ntiruhwema kubihakana.
Izi nyeshyamba zabohoje uyu mujyi, nyuma y’uko impande zihanganye zanze kubahiriza agahenge kasabwe mu biganiro by’i Luanda.
Congo yashinje Ingabo z’u Rwanda gufasha M23 kwigarurira Umujyi wa Goma, bituma Amerika ndetse n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba byikoma u Rwanda. U Rwanda rwahakanye uruhare rwarwo mu ifatwa ry’uyu mujyi.
Reuters ivuga ko ku wa Kabiri taliki 28 Mutarama 2025, Minisitiri w:Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy, yatangarije inteko ishinga amategeko ko u Rwanda ruhabwa inkunga y’amahanga isaga miliyari imwe y’amadolari ya Amerika buri mwaka, harimo hafi miliyoni 32 z:ama pound (miliyoni 39.80 $) y’inkunga y’u Bwongereza ariko ‘ibyo byose birageramiwe iyo uteye abaturanyi bawe’.
Minisitiri Lammy yagize ati: “Twe mu nteko biragaragara ko tudashobora kugira ibihugu bibangamira ubusugire bw’ubutaka bw’ibindi bihugu. Nkuko tutazabyihanganira ku mugabane w’u Burayi, ntidushobora kubyihanganira aho bizabera hose ku Isi. Tugomba kubisobanura neza.”
Muri iki cyumweru ibyabaye byerekanye ubukana bukabije bw’amakimbirane amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo abera mu burasirazuba bwa Congo kuva muri za 2000.
Aya makimbirane akomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho bamwe mu bayigizemo uruhare bambukanye ingengabitekerezo batangira kwibasira n’Abatutsi b’Abanyekongo aho benshi kuri ubu bamaze imyaka hafi 30 mu nkambi z’impunzi.