Thursday, January 30, 2025
spot_img

Latest Posts

Perezida Kagame yasezeranyije kuzagira icyo akora ku masasu yaturutse muri Congo akica Abanyarwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakomoje ku banyarwanda baherutse kwicwa abandi bagakomeretswa n’amasasu yarasiwe mu Burasirazuba bwa RDC, nyuma y’uko ingabo z’iki gihugu FARDC n’ihuriro ry’imitwe bifatanya kurwanya umutwe wa M23 baneshejwe urugambo rwo kubohoza Goma, bagafata icyemezo cyo kurasa ku butaka bw’u Rwanda.

Kuva ku wa Mbere tariki 27 Mutarama kugeza ku wa Kabiri tariki 28 Mutarama uyu mwaka, ibi bikorwa byari bimaze kugwamo Abanyarwanda icyenda, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Ubwo Perezida Paul Kagame yari mu nama yamuhuje na bagenzi bayobora Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yagarutse kuri iyi myitwarire y’Ingabo za FARDC.

Iyi yanama yari igamije kurebera hamwe icyakorwa ku ntambara ikomeje kuyogoza Uburasirazuba bwa RDC, ndetse n’ikibazo cya M23 gisa n’ikirengagijwe, kikaba gishakirwa ibisubizo bya gisirikare hakwiriye ibya politiki.

Perezida Kagame yabwiye bagenzi be ko hari Abanyarwanda benshi bishwe n’aya masasu yaturutse i Goma, ndetse asezeranya ko hari icyo azabikoraho.

Yagize ati: “Mu minsi ibiri cyangwa itatu ishize twapfushije abantu, habayeho kurasa cyane guturutse mu Burasirazuba bwa Congo, i Goma. Hapfuye abantu babarirwa mu binyacumi, hakomereka abarirwa mu majana, ibyo mu buryo budashidikanywaho tuzabyitaho. Nta kubishidikanyaho.”

Perezida Kagame yageze kuri iyi ngingo, abanje kugaragaza uburyo ibihugu by’amahanga biri kwitwara muri iki kibazo budakwiye ndetse bubabaje.

Yatunze agatoki ibihugu nka Afurika y’Epfo bikomeje gukoreshwa muri iyi ntambara na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi.

Yagize ati: “Mu minsi ibiri ishize, ku wa Mbere n’uyu munsi mu gitondo (ku wa Gatatu) naganiriye na Perezida wa Afurika y’Epfo wanshatse ngo tuganire kuri iki kibazo kubera uruhare bafite mu Burasirazuba bwa Congo, ari hariya yigira nk’umuntu uri gukora inshingano zo kubungabunga amahoro kandi afite ingabo zirwana zifatanyije na FDLR, ndetse arwana na M23 ku mategeko Tshisekedi kubera ko avuga ko aba ari abantu badakwiriye kuba bari muri Congo, ngo baturuka mu Rwanda.”

Perezida yemeje ko M23 atari Abanyarwanda, ahubwo agaragaza ko mu bihe bitandukanye na Perezida Tshisekedi ubwe yagiye yemera ko ari Abanyekongo.

Yagize ati: “M23 ntabwo ari Abanyarwanda, aba ni Abanyekongo ndetse igihe kimwe arabyemera ubundi ikindi gihe akavuga ngo murabona ku gice kimwe ni yego (ni Abanyecongo) ariko ikindi gice gikomoka mu Rwanda.”

Akomeza agaragaza ko atumva uburyo abayobozi b’ibihugu bemera gukoreshwa muri ubu buryo.

Akomeza agira ati: “Ni gute abayobozi b’ibihugu byacu twemera ko ibi bikomeza kuba iteka ryose ndetse tukemera ko dukwiriye gukoreshwa na Tshisekedi cyangwa undi uwo ari we wese umushyigikiye.”

Angie Motshekga Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo, ku wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, yari yatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa, yaganiriye na Perezida Kagame, amuburira ko Ingabo z’u Rwanda nizikomeza kurwanya Ingabo za Afurika y’Epfo mu Burasirazuba bwa Congo, bizafatwa nko gutangiza intambara.

Iyi ngingo nayo Perezida Kagame yagize icyo ayivugaho muri iyi nama y’abayobozi ba EAC.

Yagize ati: “Ndetse Afurika y’Epfo ikanatinyuka gutera ubwoba ku bishobora kuba nyuma y’ibyo, birumvikana dutegereje kubona ibyo bikangisho byabo.”

Yagaragaje ko ibi Afurika y’Epfo ikangisha yagakwiye kuba yarabikoresheje ikemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, cyangwa mu guhangana n’abo irwana nabo muri iyi ntambara.

Yavuze ko kandi uyu munsi hari ikibazo cy’uko usanga ibiganiro bya Nairobi na Luanda byashyizweho mu gukemura ibibazo, nta musaruro bitanga kubera ko ababirimo barushije uburemere impamvu yabyo.

Yagize ati: “Ibiganiro bya Nairobi byahindutse ibiganiro bya Uhuru, ibiganiro bya Luanda byabaye nk’aho udashobora kuvuga ikintu kidashimisha Perezida Lourenço, ibi ntacyo bifasha mu guhangana n’ibibazo bikomeye nk’iki duhanganye nacyo uyu munsi. Kubera ko bidashobora gukemurwa birangira dufite ibibazo nk’ibihari aka kanya.”

Yashimangiye ko atumva ubuyo Tshisekedi akomeje gutsimbarara ku ntambara kandi bimaze kugaragara ko nta musaruro itanga.

Yagize ati: “Ntabwo numva uko Tshisekedi akomeza gutekereza ko azakemura ibibazo bifite aho bihuriye n’uburenganzira bw’abantu, akoresheje igisirikare, abica, abarasa azana ingabo ziteguye gufasha nk’iz’u Burundi by’umwihariko, ntabwo nzi niba ibyo byarafashije mu minsi mike cyangwa ibyumweru bishize bakora ibyo.”

Akomeza agira ati: “Ndashaka ko buri kimwe turi kuvuga cyangwa icyo duteganya gukora icyo ari cyo cyose, tubanze twumve neza ibiri kuba mu buryo buzima, ubundi dushingiye kuri ibyo dukomeze, wenda dushobora kugira aho tugera. Ariko nidukomeza ibi bintu byo kuratana ibyiza kuri buri umwe no kuba abantu bigira beza ariko bikarangira buri wese aharanira inyungu ze, aho guharanira inyungu duhuriyeho nk’abantu bo muri Afurika y’Iburasirazuba, ntabwo mbona uko tuzatanga umusanzu ufatika mu gushaka igisubizo.”

Ibi byatangajwe mu gihe Leta ya RDC yakomeje gushimangira ko itazigera igirana ibiganiro na M23. Ni ibintu byatumye uyu mutwe wubura imirwano, ndetse wigarurira ibindi bice byinshi birimo n’Umujyi wa Goma, uheruka gufatwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!