Thursday, January 30, 2025
spot_img

Latest Posts

Sudani y’Epfo:Impanuka y’indege yabaye yahitanye ubuzima bw’abantu 20

Nk’uko byatangajwe na Guvenoma ya Sudani y’Epfo,abakozi 20 bo mu bucukuzi bwa peteroli baguye mu mpanuka y’indege,umwe akarokoka.

Iyo ndege yerekezaga mu Murwa mukuru wa Sudani y’Epfo,Juba,yakoze impanuka mu gihe yarisigaje iminota itatu gusa ,ngo igere ku kirombe cya peteroli giherereye ahitwa Unity State, impanuka ikaba yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe ibya Peteroli aho muri Sudani y’Epfo,Puot Kang Chol.

BBC yatangaje ko muri abo 20 baguye muri iyo mpanuka, harimo abanyamuhanga batanu,bagizwe n’Abashinwa babiri,Umuhinde umwe n’Abagande babiri.Abandi cumi nabatunu bose ni abaturage ba Sudani y’Epfo.

Impamvu nyayo yateje iyo mpanuka ntabwo iramenyekana , ariko ubuyobozi bwatangaje ko hari iperereza ryahise ritangira,ubu rikaba ritararangira.

Minisitiri Chol yagize ati:Twifatanyije mu kababaro n’inshuti n’imiryango y’ababuriye ababo muri iyo mpanuka y’indege.Tubafashe mu mugongo muri ibi bihe bikomeye cyane.”

Aba bakozi bo mu birombe bya Peteroli baguye muri iyo mpanuka,bose bari ab’igitsina gabo,bakorera sosiyete yitwa”Great Pioneer Company (GPOC)” naho indege bari barimo ikaba yari iya sosiyete yitwa ” Light Air Services Aviation Company”

Iyo Sosiyete ya GPOC ikora mu bucukuzi bwa peteroli,ihuriramo ibihugu bitandukanye, harimo Sudani y’Epfo,u Buhinde,u Bushinwa ndetse na Malaysia.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!