Thursday, January 30, 2025
spot_img

Latest Posts

Abasirikare ba FARDC bahungiye mu Rwanda basobanuye uko bagambaniwe n’Abofisiye babo

Abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, batangaje ko gutsindwa intambara bari bahanganyemo n’inyeshyamba zaM23, bigatuma zifata Umujyi wa Goma, byaturutse ku bari babayoboye (Abosiye) babagambaniye.

Umwe mu basirikare ba FARDC, waganiriye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, yavuze ko yahunze bitewe n’uko batsinzwe, no mu gihe bagerageje guhungira mu kigo cy’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, zirabyanga.

Ati: “Naje hano kubera intambara iri kubera i Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru. Nanyuze mu nzira itemewe. Twageze kuri MONUSCO kugira ngo twinjire mu kigo, barabyanga. Nta buryo bwari buhari bwo kwinjira muri MONUSCO, nta n’ubwo kwinjira mu kibuga cy’indege. Nta mahitamo twari dufite, ni yo mpamvu nageze hano.”

Uyu musirikare akomeza avuga ko, abasirikare benshi bari birundiye ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Goma, gusa ngo byabaye iby’ubusa kuko byarangiye inyeshyamba za M23 zibagose.

Yagize ati: “M23 bari i Goma, twebwe turi ku kibuga cy’indege cya Goma. Ingabo zose zari i Goma twari ku kibuga cy’indege. Ubwo umwanzi yari yamaze gufata Goma yose, atangiye kuturasaho amabombe ya Mortier. Umwanzi yagose ikibuga cy’indege, twari twagoswe. Twagize inkomere nyinshi n’impfu nyinshi.”

Akomeza avuga ko yababajwe n’ifatwa rya Goma, asobanura ko byatewe n’abayobozi babo kuko mbere y’uko M23 ihagera, bo bari babanje guhunga kare.

Ati: “Ibyabaye i Goma ntibyumvikana. Ntibyumvikana rwose. Abayobozi bacu ni abagambanyi. Kubera ko bari bahunze kare! Bahunze mbere y’ejo. Twahasigaye twenyine kubera ubugambanyi.”

Adjudant Chef Jean-Marie Ndayambaje, we aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Baturashe amasasu menshi, ntabwo nashoboraga gusubirayo. Nafashe impuzankano n’imbunda. Abo twari kumwe nababwiye ko nta handi twarokokera, atari mu baturanyi. Ni uko twaje mu Rwanda. Ubwo twageraga kuri Grande Barrière twarambitse intwaro.”

Undi na we witwa Adjudant Iraguha Nsanze John ni umwe mu basirikare bakoreraga mu biro by’ubuyobozi bw’igisirikare i Goma. Yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo guhunga kuko yabonye nta mpamvu ifatika yatuma aguma ku ruhande rwa Leta ya RD Congo.

Akomeza avuga ko kugera mu Rwanda ari amahirwe bagize. Ati: “Narebye ko biba ngombwa ko nahunga, ngize amahirwe ngeze hano, ndi kumva nsa n’uwaruhutse. Nanyuze mu mupaka, abasirikare banyakiriye neza, nta wigeze ampohotera. Ingabo za FARDC zisa n’izatsinzwe, usibye kwihagararaho. Muri make ni kwa kundi, kubura aho bapfunda imitwe.”

Uwitwa Sous Lieutenant Gasore Luemba Alexis we avuga ko yakoreraga i Goma, yahunze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Mutarama 2025, ariko avuga ko atigeze arwana kuko yakoreraga mu biro by’ubuyobozi bw’igisirikare.

Brig Gen Ronald Rwivanga, uvugira igisirikare cy’u Rwanda, RDF, yatangaje ko ku wa 27 Mutarama 2025 u Rwanda rwari rumaze kwakira abasirikare ba RD Congo n’abarwanyi ba Wazalendo barenga 120, bahunze nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa M23 wafashe Umujyi wa Goma.

Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda udasanzwe ushinzwe akarere ka Afurika y’ibiyaga bigari, yatangaje ko abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo mu mitwe ya Wazalendo bahungiye muri iki gihugu, nibabishaka, bazakigumamo nk’impunzi.

Ambasaderi Karega yatangaje ko u Rwanda rwakiriye neza abaruhungiyemo, rugendeye ku mategeko mpuzamahanga agenga impunzi kuko na bo ari impunzi.

Yagize ati: “Si ubwa mbere twakira impunzi, na bo ni impunzi nk’izindi. Abavurwa baravurwa, bagaburiwe, batujwe neza. Ni ukubakira, hakazavamo ko basubira iwabo habaye amahoro cyangwa basaba kuzaguma mu Rwanda nk’uko impunzi zose zibigenza.”

Akomeza agira ati: “Amaherezo y’impunzi ntabwo uyamenya. Biterwa n’ukuntu icyamuhungishije gihagaze n’ibitekerezo bishya by’ubuzima bwe aho bigana. (…) Hari n’ushobora kuvuga ngo ‘Nubwo nahunze ejo, uyu munsi ndumva nisubiriyeyo’. Ni ubushake bwe. Hari n’uvuga ati ‘Narahazinutswe, ibintu nahabineye ntabwo nteze kuzasubirayo’. Icyo ni umutimanama wa buri wese.”

Kugeza ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki 28 Mutarama uRwanda rwakomeje kwakira abasirikare ba RD Congo n’abarwanyi ba Wazalendo bahunze Goma nyuma y’aho ifashwe na M23. Icyiciro cy’abaje kuri uyu wa 28 Mutarama kirimo abafite ipeti rya Lieutenta na Sous Lieutenant, ni na bo bakuru bagaragaye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!