Tuesday, January 28, 2025
spot_img

Latest Posts

Breaking News: Abantu 5 bishwe n’amasasu ava muri Cong 20 barakomereka

Imirwano ikomeje kubera mu Burasirazuba ba Congo,yagize ingaruka zikomeye ku mutekano w’Abanyarwanda bari hafi yaho amasasu arimo kurasirwa ,mu Rwanda abantu 5 bamaze kubura ubuzima.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko abantu batanu bamaze gupfa kubera amasasu ava muri Congo,abakomeretse bagera kuri 20.

Brig Gen Ronald Rwivanga Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda

Inyeshamba za M23 zikomeje gusatira ibice by’ingenzi mu mujyi wa Goma, ubu zamaze gufata television y’igihugu ishami rya Goma.

Muri uyu mujyi hakomeje kubamo ibikorwa by’ubusahuzi.

Umunyamakuru wa vuganye n’Umuseke dukesha iyi nkuru yavuze ko i Rubavu amabombe akomeza guturitswa n’ibitwaro rutura birinda ikirere cy’u Rwanda.

Yavuze ko amasasu yayobye hari abaturage yakomerekeje n’abo yishe gusa umutekano muri rusange urinzwe bikomeye n’ingabo z’u Rwanda.

Ubuyobozi kandi bwasabye bamwe mu batuye ahabera imirwano kuhava, abandi bagiye bibwiriza bakagenda.

Kugeza ubu umutwe wa M23 ntabwo urafata burundu umujyi wa Goma, imirwano irakomeje.

ivomo: umuseke

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!