Home AMAKURU Abasirikare ba FARDC batangiye guhungira mu Rwanda – AMAFOTO
AMAKURU

Abasirikare ba FARDC batangiye guhungira mu Rwanda – AMAFOTO

Nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zirukanye abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, mu Mujyi wa Goma, abo basirikare batangiye guhungira mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 27 Mutarama 2025, nibwo abasirikare ba FARDC babarirwa muri 20 binjiye mu Karere ka Rubavu, bishyikiriza inzego z’umutekano z’u Rwanda zabanje kubambura intwaro n’ibikoresho bya gisirikare bari bafite.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko babonye barimo gutsindwa intambara bahanganyemo na M23, bahitamo kuza mu Rwanda.

Usibye aba basirikare, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zikomeje kwakira Abanyekongo bakomeje guhungira mu Rwanda.

Kugeza magingo aya imirwano iracyakomeje mu Mujyi wa Goma, aho inyeshyamba za M23 zigenzura igice kinini cy’uyu mujyi zikomeje guhangana n’ingabo za FARDC.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

Don`t copy text!