Home AMAKURU Umuyobozi wa FDLR Gen Omega yarashwe
AMAKURU

Umuyobozi wa FDLR Gen Omega yarashwe

Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haraturuka amakuru avuga ko Ntawunguka Pacific wiyise General Omega uyobora umutwe wa FDLR, yiciwe mu mirwano.

Amakuru y’urupfu rwa Gen Omega, yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru taliki 26 Mutarama 2024.

Gen Omega wasimbuye Gen Mudacumura Sylvestre ku buyobozi bw’umutwe wa FDLR, biravugwa ko yapfuye, nyuma yo kuraswa agakomereka.

Gen (Rtd) James Kabarebe yigeze kuvuga ko yahamagaye Gen Omega amusaba gutaha, undi amubwira ko azagaruka mu Rwanda, nta Mututsi ugihari.

Umutwe wa M23 wari watangaje ko Gen Omega yarasiwe mu Kibaya cya Kibumba hafi na Kibati mu Burasirazuba bwa Congo, bivugwa ko yatewe bombe.

Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko benshi mu barindaga Gen Omega bapfuye, abandi barakomereka.

Imirwano ihanganishije ingabo za M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa yafashe indi ntera, kuko iherutse no kugwamo uwari Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!