Yousra Elbagir, Umunyamakuru ukorera Sky News muri Afurika, yatangaje ko ubwo yari ari mu kazi mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yibasirwa n’abatekereje ko ari Umunyarwandakazi.
Yatangaje ko yahuye n’aka kaga mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki 26 Mutarama 2025.
Yousra Elbagir mu mashusho yashyize hanze, yavuze ko we n’itsinda ry’abo barikumwe barimo n’umufatira amashusho, bibasiwe cyane n’aba bantu atasobanuye neza abo bari bo.
Yagize ati: “Muri iki gitondo (…) itsinda ryacu ryibasiwe n’abaturage bo muri Congo babonaga nsa n’Abanyarwanda, batwibasiye bikomeye, bibasira cyane umunyamakuru wacu ufata amashusho. Byaba byumvikana cyane uvuze ko abaturage bafite ubwoba bwinshi bw’ibishobora gukurikiraho.”
Ibi yabitangaje mu gihe Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bibasirwa ndetse bamwe bakicwa, ari na byo byatumye umutwe witwaje intwaro wa M23 wubura imirwano.
Uyu Munyamakuru waketswe nk’Umunyarwanda, ni Umwongereza ufite inkomoko muri Sudani.