Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Gatsibo-Muhura: DASSO aravugwaho kwica umwana we akamujugunya mu bwiherero

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umugabo witwa Uwase Innocent usanzwe ari umukozi wa DASSO ukekwaho kwica umwana we uri mu kigero cy’imyaka 7 y’amavuko afatanyije n’umubyeyi we bakamujugunya mu bwiherero bwa hangari yanikwaho ibigori.

Iyi nkuru y’akababaro iravugwa mu Murenge wa Muhura, Akagari ka Mamfu ho mu Mudugudu wa Agatagara.

Amakuru agera ku Umurunga avuga ko uwo mwana yishwe mu gihe cy’amezi abiri ashize, ariko bikaza kumenyekana biturutse kuri nyirasenge we wabaga iwabo, ari naho uwo mugabo Uwase yabaga, kuko yari yaratandukanye n’umubyeyi w’uwo mwana wishwe

Umurunga wamenye ko Ise w’uwo mwana ukekwaho kumwica afatanyije na nyina, bari bafunze, ndetse na nyirakuru ubyara mama w’uwo mwana na we yari yaratawe muri yombi kuko uwo mwana yari amaze igihe yarabuze.

Bivugwa ko ayo amakuru yamenyekanye biturutse kuri mushiki w’uwo mugabo wakubiswe na musaza we na nyina bamubaza aho yaraye, uwo mukobwa akavuga ko kubera inkoni bamukubise ari buvuge ibyo bakoze.

Abaturage bamaze kumva ayo makuru bayasanishije n’uwo mwana wari warabuze, babimenyesha inzego z’ubuyobozi, Polisi ita muri yombi abo bakekwaho kwica uwo mwana, na nyirakuru w’aho yari amaze iminsi aba mu Murenge wa Muhura, Akagari ka Rumuli ho mu Mudugudu wa Karama, ndetse bivugwa ko na Sekuru wa nyakwigendera (Se w’umukobwa ubyara nyakwigendera) yari yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane taliki 23 Mutarama 2025.

Umuturage utuye aho hafi waganiriye n’umunyamakuru wa Umurunga yavuze ko Uwase na nyina bari babanje gutanga amakuru, kuri uyu wa Kane bemerera ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhura ko bamwishe bakamushyira mu mufuka, bakamujugunya mu bwiherero bwa hangari yo mu Kagari ka Mamfu.

Amakuru aturuka mu baturage batuye i Mamfu bavuga ko uyu muhungu na nyina, bateye uyu mwana urushinge rw’amazi, yamara gupfa bakajya kumujugunya muri ubwo bwiherero, akanga kujyamo kuko bufite umwenjye muto, bagenda bamukata uduce bamunagamo.

Uyu muturage akomeza avuga kugeza mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane, inzego z’umutekano n’abaturage ndetse n’abamarine (Polisi yo mu mazi) bari aho ibi byabereye bagerageza gukuramo umurambo w’uyu mwana, gusa avuga ko bari bamaze gukuraho beto umurambo bazawukuramo kuri uyu wa Gatanu taliki 24 Mutarama 2025.

Yongeyeho ko kugeza ubu n’uwo mwana w’umukobwa watanze amakuru yatawe muri yombi kuko atatangiye amakuru ku gihe.

Uwase Innocent ni umukozi wa DASSO, akaba yari asanzwe akorera mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo.

Umurunga twifuje kumenya icyo uruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhura buvuga kuri iyi nkuru, duhamagara inshuro nyinshi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Nayigizente Gilbert kuri telephone ye ngendanwa, ariko ntiyayitaba.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!