Mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki 20 Mutarama 2025, mu Karere ka Rusizi habereye impanuka y’igare ryavaga mu Murenge wa Gashonga ryerekera muri Santere ya Bugarama ryaguye mu modoka yo mu bwoko bwa Truck Mercedes Benz na yo yamanukaga yerekeza muri iyo santere.
Iyo mpanuka yabereye mu Murenge wa Nzahaha, Akagari ka Rebero ho mu Mudugudu wa Gatovu, umunyonzi wari utwaye iryo gare yinjiye mu mapine y’ikamyo ubwo bari bageze ahamanuka cyane, akomereka ku kuguru bikabije.
Undi munyonzi mugenzi we bakorana mu muhanda Gashonga-Bugarama yavuze ko ubwo uwo munyonzi yari ageze mu gice cy’umuhanda kimanuka cyane, binatewe nuko icyo gice cy’umuhanda cyangiritse cyane, yashatse kunyura kuri iyo modoka yari imuri imbere, imodoka y’Abanyekongo na yo ishakisha kunyura aheza, imukomaho ahita ata umuhanda agwa mu mapine y’inyuma y’iyo yari imuri imbere imukandagira ukuguru.
Ati: “Ni amahirwe yagize ahubwo yari agiye kugushamo umutwe, ukuguru imodoka yagukandagiye bikabije ku buryo hari n’abavuga ko kwaba kwacitse. Polisi yahise ihagera umunyonzi ajyanwa kwa muganga, nta bindi twamenye.”
SP Emmanuel Kayigi, uvugira Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko iyo mpanuka yatewe no kunyuranaho nabi byatewe n’umunyonzi wari utwaye igare, avuga ko yakomeretse ukuguru bikabije, akajyanwa ku Bitaro bya Kibogora.
Yagize ati: “Mu gihe yanyuraga kuri Truck Mercedes Benz yari imuri imbere, yananiwe kuyobora igare neza, agwa mu mapine y’inyuma akomereka ukuguru, ajyanwa mu Bitaro bya Kibogora.”
SP Kayigi yaboneyeho kwibutsa abantu kwitwararika mu gihe bakoresha umuhanda, kuko impanuka yaba igiheicyo aricyo cyose, haba mu muhanda wa kaburimbo cyangwa uw’itaka, ikaba kandi yaterwa n’umuntu wese utubahirije imigendere myiza yo mu muhanda.
Src: Imvaho Nshya