Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

RDC: Abanyamakuru bazajya batangaza ko M23 yanesheje FARDC bategujwe igihano cy’urupfu

Abantu batandukanye barimo n’abanyamakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bategujwe na leta y’iki gihugu igihano cy’urupfu ku muntu uzajya utangaza inkuru zivuga uko inyeshyamba za M23 ziri kwitwara ku rugamba zihanganyemo na FARDC.

Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, ni we watanze uyu muburo, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X.

Minisitiri Mutamba yatangaje ibi ubwo yarimo ashimira ingabo za FARDC, zambuye umutwe wa M23 Centre ya Masisi, agira ati: “Umuntu wese yaba umunyapolitiki, uwa Sosiyete Sivile, umunyamakuru cyangwa umunyamadini uzatambutsa amakuru y’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda na M23, azahura n’imbaraga zuzuye z’amategeko (igihano cy’urupfu).”

Minisitiri Mutamba yongeyeho ko ubusugire bwa RD Congo atari ubwo kugurishwa.

Aya mabwiriza yashyizweho na Leta ya Congo nyuma y’ikiganiro Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida wa M23, yakoranye na Televiziyo ya Al Jazeera.

Iki ikiganiro cyababaje cyane Leta ya Congo, ndetse itangaza ko izafunga ibitangazamakuru biha urubuga uriya mutwe w’inyeshyamba.

Icyemezo cyo kwica abazajya batambutsa amakuru y’uko M23 iri kwigamba kandi kije nyuma y’iminsi ziriya nyeshyamba zambura FARDC uduce dutandukanye, ibyatumye Abanyekongo benshi bannyega ingabo z’igihugu cyabo ndetse n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!