Home AMAKURU M23 yambuwe Centre ya Masisi
AMAKURU

M23 yambuwe Centre ya Masisi

Des militaires congolais renforcent leurs positions autour de Goma au second jour des affrontements face aux rebelles du M23 (Photo Monusco)

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yigaruriye Centre ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, umutwe wa M23 waherukaga gufata.

Ni nyuma y’imirwano ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo wahanganyemo na M23 ku wa Gatatu taliki 08 Mutarama 2025, mu gace ka Ngungu, muri Gurupoma ya Ufamandu I.

Umuvugizi wa leta ya Congo, Patrick Muyaya, niwe wahamije amakuru y’ifatwa rya Centre ya Masisi, ubwo yagiranaga ikiganiro na Perezida w’iki gihugu, Felix Tshisekedi avuga ko kugeza ubu centre ya Masisi yamaze kujya mu maboko ya FARDC kandi ko bari kugenda bagarura aho umutwe wa M23 wari warigaruriye.

Héritier Baraka, uvugira umutwe wa Wazalendo ufatanya na FARDC, Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ko bakoze akazi kadasanzwe, bagaruza centre ya Masisi.

Yavuze ko kandi atari Masisi kuko hari n’utundi duce ubu turi mu maboko ya FARDC.

Yagize ati: “Twakoze akazi mu kugaba igitero kuri M23, kandi twafashe centre ya Masisi, Lushebere, Kahangle (…). Dukomeje imirwano kugeza igihe tubohoje igihugu cyacu. Teritwari yose yafashwe n’umwanzi, tuzayigarura icyo byadusaba cyose.”

Ni mu gihe umutwe wa M23 wo uvuga ko ubusanzwe udashaka kugira agace ufata hagamijwe kubahiriza amasezerano y’amahoro, ahubwo Congo yakomeje imirwano, yirengagiza agahenge kashyizweho ndetse ihuza imbaraga n’umutwe urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, FDLR bari muri Masisi, aho igisirikare cyibaha ibikoresho n’imyitozo bityo ibyo bikaba biteye inkeke.

M23 ikomeze ivuga ko itabaza Umuryango Mpuzamahanga ukagira icyo ubikoraho.

Uyu mutwe wasohoye itangazo ivuga ko Congo ikomeje gukoresha abancanshuro b’abazungu bityo ugahamagarira umuryango w’Uburayi n’andi mahanga gufata ibyemezo.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

Don`t copy text!