Kuri uyu wa Kabiri taliki 07 Mutarama 2024, Abarwanyi batatu bari mu mutwe wa FDLR bazereraga mu mashyamba yo muri Congo, bishyikirije inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Aba barwanyi uko ari batatu, bambutse umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri banyuze mu Kibaya cyo mu Mudugudu wa Kigezi, Akagari ka Kageshi, Umurenge wa Busasamana.
Abaturage bo muri ako gace, babwiye itangazamakuru ko baje ari batatu bitwaje imbunda eshatu n’icyombo cya Colonel babanaga ahitwa Kibati, ku kirunga cya Nyiragongo.
Bavuga ko abo bose baakomoka muri ako gace ko mu Murenge wa Busasamana ho mu Karere ka Rubavu.
Bivugwa ko nyuma yo kugera iwabo w’umwe batumijeho Umuyobozi w’Umudugudu, ahageze ahamagara Gitifu w’Umurenge wa Busasamana, na we yiyambaza ingabo zahise ziza kubareba.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yahamije aya makuru, avuga ko ari impamo.
Ati: “Ayo makuru ni yo rwose, muri Busasamana…. Abantu bishyikirije ubuyobozi bavuye muri FDLR cyangwa bavuye mu buhungiro muri Congo, baba baje kubera ko bafitiye icyizere igihugu binjiye, tuba dusaba abaturage bacu gukomeza kuvuga ibyiza bafite kugira ngo abatinya batinyuke baze dufatanye gukomeza kubaka igihugu.”
Mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco mu nama yagiranye n’abaturiye ikibaya gihuza u Rwanda na Congo yanenze ababyeyi barebera abana bajya mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo abasaba kubaganiriza bagataha.