Home UBUREZI NESA yatanze integuza ku mashuri atujuje ibisabwa ko azafungwa
UBUREZI

NESA yatanze integuza ku mashuri atujuje ibisabwa ko azafungwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’amashuri NESA,kigaragaza ko mu Rwanda mu bigo by’amashuri birenga 1000 bikora bitujuje ibisabwa,ndetse muri byo 60 byamaze gufungirwa imiryango, kandi igenzura rigikomeje.

Ibi byagarutsweho n’umukozi muri NESA,Boneza Angelique,mu kiganiro Waramutse Rwanda kuri RBA ,aho agaragaza ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakorewe ibigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu.

Boneza Angelique avuga ko bimwe mu bigo by’amashuri byafunzwe byagaragaje kutuzuza ibisabwa birimo kutagira amashuri n’ibikoresho bihagije, ndetse n’abarimu badafite impamyabumenyi zibemerera kuba batanga ubumenyi ku banyeshuri.

Yagize ati:”Hari ishuri tugeremo ugasanga nta mwarimu n’umwe ufite diplôme.Hari abarimu b’abanyamahanga batagira diplôme z’ibihugu bavuyemo cyangwa ibizisimbura.Umuntu arakubwira ngo yashinze ikigo ariko nta mwana we uhiga,bariga ahandi.”

NESA igaragaza ko ibigo by’amashuri 375 biri kuvugururwa buzuza ibisabwa kugira ngo bikore neza, ibindi 60 byamaze gufungwa kuko bidashoboka ko byakomeza gukora ku butaka bw’u Rwanda.

Mu rwego rwo gukomeza kurengera Abanyeshuri, NESA ivuga ko ikomeje ibikorwa byo kubashakira ahandi bakomereza amasomo yabo. Kugeza ubu abagera kuri 30% bamaze kubona aho biga.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ibigo by’Amashuri mu Rwanda , Sam Nkurunziza avuga ko ikibazo cy’amashuri atujuje ubuziranenge giterwa n’imyumvire y’abashinga ibigo bagamije inyungu zabo bwite.

Yagize ati:“Bari kubitekerezaho mu buryo bw’akazi, imibereho.Umuntu akabyuka akumva, abonye akazi gashobora kumutunga mu byo runaka.Ishuri wari ukwiye kubitekerezo ntibibe kumva ko ari ukwihangira imirimo.”

Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa , Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango Itari iya Leta, yagaragaje ko bwikwiriye ko NESA ifunga amashuri atujuje ibisabwa, birimo kuba hari hari ahantu hashyira ubuzima bw’abayigamo mu kaga ,ubucucike mu mashuri, uburezi budafite ireme n’ibindi.

Boneza akomeza avuga ko NESA igikomeje ubugenzuzi ku bigo by’amashuri bitandukanye, ndetse ko ibigo bidatanga uburezi bufite ireme byose bizakomeza gufungwa.

Loading

Written by
IFASHABAYO Gilbert

Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka kuduha amakuru mpamagara kuri 0788820730

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

UBUREZI

NESA iciye impaka ku itangazo ryayitiriwe

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyanyomoje amakuru yacyitirirwaga, avuga ko...

UBUREZI

NESA: Abanyeshuri biga bacumbikirwa bashyireweho gahunda yo gutaha

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’ibigo by’amashuri, NESA, cyatangaje gahunda y’uko abanyeshuri...

UBUREZI

Nyanza: Akarere kahannye Diregiteri ukekwaho kubura ibiryo by’abanyeshuri

Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi haravugwa inkuru y’Umuyobozi w’Ishuri...

SIPOROUBUREZI

Ibihanga biri mu mategeko agenga imikino mu mashuri bidindiza siporo y’igihugu

Buri rushanwa rigira amategeko arigenga kandi aba agomba gukurikizwa kugirango irushanwa rinyure...

Don`t copy text!