Urukiko rwa Gisirikare Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igihano cy’urupfu abasirikare 13 bahamijwe ibyaha birimo kwica, kwiba no guhunga urugamba.
Ku wa Kabiri taliki 31 Ukuboza 2024, nibwo abo basirikare bakatiwe urwo gupfa, mu rubanza rwabereye mu Mujyi wa Lubero uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa RD Congo.
Guhanisha abo basirikare igihano cy’urupfu bigamije kunoza imyitwarire mu ngabo nyuma y’uko hari abasirikare bagiye batoroka igisirikare bigatuma inyeshyamba za M23 cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro bahanganye ibotsa igitutu ikabambura bimwe mu bice ingabo za Leta zarimo, ibi bikaba byatangajwe n’abayobozi b’igisirikare cya RD Congo.
Lt Col Mak Hazukay, Umuvugizi w’Igisirikare cya RD Congo mu Majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaraguru, yavuze ko intambara ingabo za Leta zihanganyemo n’inyeshamba yarushijeho gufata indi ntera muri Teritwari ya Lubero bitewe na bamwe basirikare bahunze urugamba bigaca intege abandi.
Reuters ivugwa ko igisirikare cya RD Congo cyahisemo gucira urubanza abo basirikare hagamijwe kugarura umwuka mwiza mu gisirikare cya Leta no kongera kugarura icyizere cyacyo mu Banyekongo.
Muri urwo rubanza haburanishijwe abasirikare bose hamwe 24 bashinjwa ibyaha bitandukanye, birimo iby’imyitwarire mibi ku rugamba aho uretse abo bakatiwe urwo gupfa, abandi bane bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka ine na 10, batandatu bagirwa abere naho undi umwe we akomeje gukorwaho iperereza.
Abo basirikare bose bakatiwe ibyo bihano, bahakana ibyo bashinjwa ndetse bafite iminsi itanu yo kuba bajuririra icyo cyemezo cy’urukiko.
Nyuma yo gutangaza iyo myazuro y’urukiko rwa gisirikare umwe bunganizi mu matageko w’abo basirikare yavuze ko nta kabuza agiye gutanga ikirego cy’ubujurire.