Murwego rwo gusoza umwaka wa 2024, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamenyesheje ko hateguwe ibirori byo gusoza umwaka no gutangira undi, ibyo birori biraba kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024.
Ibi birori birarangwa no guturitsa urufaya rw’urumuri (Fireworks/Feu d’artifice), rwo kwishimira umwaka mushya wa 2025, Isaa sita z’ijoro birabera mu bice bitandukanye.
Birabira aha hakurikira ku i Rebero ahitwa Canal Olympia,mu mujyi hagati ahitwa Imbuga City walk, Kigali Convention centre ndetse na Kigali Serena Hotel.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatumiye abaturage kuza gusoza umwaka wa 2024 no gutangira undi wa 2025 mu mahoro.