Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’akababaro y’umuyobozi w’ishuri wapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko yarozwe.
Amakuru agera ku Umurunga avuga ko uyu muyobozi ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024 yari yabyaye umuntu muri Batisimu, mu muhango wabereye kuri Paruwasi ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.
Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera byatangiye aribwa mu nda, hakurikiraho kuruka amaraso, ajyanwa mu bitaro bya Nyanza ari naho yaguye kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024.
Nta burwayi budasanzwe uyu nyakwigendera DUSABEYEZU Theophile ngo yari afite bikaba bikekwa ko yishwe n’uburozi.
Nyakwigendera apfuye afite imyaka 42 akaba yayoboraga GS Ntongwe ( Urwunge rw’amashuri rwa Ntongwe, ishuri riherereye mu Kagari ka Kebero, mu Murenge wa Ntongwe, mu Karere ka Ruhango.