Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ku wa Mbere, tariki 30 no ku wa Kabiri tariki ya 31 Ukuboza 2024, abatega imodoka bajya mu bice bitandukanye by’igihugu baturutse muri Kigali bazajya bategera ahantu hatatu hashyiriweho kugabanya umuvundo muri iyi minsi mikuru.
Imodoka zizajya zitegerwa i Nyamirambo kuri Pele Stadium, muri Gare ya Nyabugogo, gare ya Kabuga ndetse na Gare ya Nyanza.
Abagenzi kandi bibukijwe kuzajya bagera aho bategera hakiri kare, kugira ngo batazagira ikibazo cyo kubura imodoka.