Hari ababyeyi babwiye NESA ko abana babo batahawe indangamanota zabo kubera ngo sisiteme ya CAMIS itabagira, bituma bataha batamenye umusaruro babonye mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2024-2025.
Iki kiganiro cyakuwe ku rukuta rwa X rwa NESA;
NKOLI: Hari ababyeyi dufite ikibazo abana ntibahawe “school reports”( Indangamanota) ngo amanota yarahiye ,ubu koko birakwiye? Hari igihe umwana aba afite umushinga umwishyurira ugakenera indangamanota.
NESA: Mwatubwira iryo shuri hanyuma tugakurikirana tukamenya ikibazo kirimo tukabafasha?
FESTUS:Amanota ashya gute se bagenzi?”
NKOLI: Ngo muri CAMIS barayashaka akabura.
IRAHARI Christian: Mwiriwe neza ,GS NYAMATA CATHOLIQUE “school reports” zaratanzwe gusa niba wowe umwana atarayibonye uzaze kuwa mbere le 30/12/2024 saa mbiri (8h00) tugufashe umwana ahabwe school report . Na nonaha waca mugikari ukaduha amazina y’umwana ugahabwa iri soft murakoze.
RUGENERA: Mwiriwe neza !Nanjye mpuje ikibazo na mugenzi wanjye,nohereje umwana ku ishuri rya GS Ntarama muha ibisabwa byose,ariko ntabwo yigeze ahabwa indangamanota,nabajije directeur uyobora ikigo ambwira yuko uwo mwana atari muri system ya NESA kandi ko NESA ariyo itanga bulletin ( indangamanota).
NESA: Bakubwiye ko impamvu umwana atari muri “system” ari iyihe? Mwatwandikira “inbox” mukaduha amakuru arambuye tukabikurikirana.
Ese ubundi CAMIS ni iki, ikoreshwa ite?
Nk’uko twagiye tubivugaho mu nkuru zacu zatambutse, CAMIS ni impine y’amagambo y’Icyongereza ariyo; Comprehensive Assessment Management Information System. Muri make iyi ni sisiteme ya NESA buri shuri rishyiramo amanota ya buri munyeshuri hanyuma sisiteme igakora indangamanota y’umunyeshuri, ikigo kikayisohora kikayimuha.
Nk’uko Umurunga twigeze kubivugaho, CAMIS ikorana na SDMS ( School Data Management System) iyi ni sisiteme ikusanya amakuru yose y’ishuri harimo imyirondoro y’abanyeshuri, n’abarimu.
Kuba CAMIS ikenera SDMS kugirango ibeho, mu mboni z’umunyamakuru wa Umurunga izi nizo ntege nke za CAMIS zituma ihorana ibibazo kugeza ku rwego abanyeshuri badahabwa indangamanota.
Muri CAMIS ntabwo umwarimu cyangwa umuyobozi w’ishuri ashobora kwandikamo izina ry’umwana atabanje kumwandika muri SDMS kandi kwandika umwana bisaba ko uba uzi kode ahabwa na SDMS ukoresha umusaba aho yigaga mbere mu gihe yimukiye kuri iryo shuri. Kereka umwana utangiye mu ishuri ry’incuke no mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza nibo bonyine bemerewe kwandika bushya mu gihe nta handi bigaga.
Mu gihe CAMIS itihagije, bikomeza guteza ibibazo bya hato na hato ahanini bishingiye ku kuba hari abantu batayigaragaramo.
Bivugwa ko CAMIS mu myaka iri imbere hari amanota ashyirwamo azashingirwaho mu kureba ubushobozi bw’umwana urangije icyiciro cy’amashuri runaka, bishoboka ko ari nayo mpamvu ikorana na SDMS kuko iyi sisiteme ariyo yandikirwamo abakandida bakora Ibizamini bya Leta.
Kuki iki gihembwe habayeho ibibazo byo kubura indangamanota z’abanyeshuri?
Uretse no kuba abanyeshuri bamwe bataboneka muri iyi sisiteme, amakuru twamenye ni uko hari n’abarimu byagoranye kwinjiramo bamwe bakinjiramo ku munota wa nyuma.
Iyi sisiteme bitewe n’umubare w’abarimu benshi bayikoresha icika intege ikananirwa ku manywa bigasaba ko ngo ababishoboye barara ijoro bicaye kugirango bayikoreshe mu gihe abandi baryamye batarimo kuyikoresha.
Mu mpera z’igihembwe gisojwe, kubera umubare munini w’abakoreshaga iyi sisiteme NESA yagabanyije uturere mu byiciro byo kuyikoresha, bamwe bagakora igihe runaka ahandi sisiteme ifunze.
Gutanga indangamanota zikorewe muri CAMIS byari itegeko, nk’uko ubutumwa bwa muri CAMIS bwabigaragazaga.
Ku rundi ruhande ariko ntitwabura kuvuga ko ngo hari n’abarimu badashyira imbaraga mu gushyira amanota muri CAMIS hakaba bamwe bemera kurara ayo majoro ngo indangamanota ziboneke, bagenzi babo bo ngo ntibashyiremo izo mbaraga kandi indangamanota ntiyatangwa ituzuye hari isomo runaka ritarimo.