Umubyeyi wo mu Karere ka Nyarugenge witwa Uzamukunda Béatrice w’imyaka 50 y’amavuko, yaburiwe irengero nyuma yo guhamagara abana be batatu abamenyesha imitungo ye.
Bivugwa ku wa 26 Ukuboza 2024, uyu mubyeyi utuye mu Murenge wa Gitega, Akagari ka Kigarama ho mu Mudugudu w’Umucyo, yahamagaye abana be batatu, abaganiriza ku by’imitungo y’urugo, irimo inzu, ibibanza mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’amafaranga afite mu mabanki abitsamo yose.
Ibyo uwo mubyeyi yabwiye abana be mu magambo yaje no kubishyira mu nyandiko ayisiga mu cyumba araramo agenda atavuze aho agiye.
Abatanze amakuru bavuga ko bamenye ko yagiye ari uko abana batatse ko yatinze kubyuka bajya kumureba iwe mu cyumba baramubura.
Umwe muri bo yagize ati: “Abana binjiye mu cyumba basanga yahasize indangamuntu, Telefoni ngendanwa n’iyo nyandiko igaragaza imitungo ye yose.”
Uyu akomeza avuga ko bakeka ko kuganiriza abana ibijyanye n’imitungo ye yabitewe n’ikibazo yagize batabashije gusobanukirwa kuko yari muzima atarwaye.
Gitifu w’Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko babwiwe amakuru ko yaba yavuye iwe mu rugo saa moya za mu gitondo yerekeza aho batazi kugeza ubu.
Gitifu Mugambira yavuze ko uyu mubyeyi nta kibazo yari asanzwe afite kuko ubusanzwe yari umuganga mu Bitaro bya Kaminuza, CHUK.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko barimo kunyuza ubutumwa bumurangisha ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zibahuza n’umubare munini w’abayobozi n’abaturage.
Andi makuru avuga ko atari iwabo i Rubavu aho avuka kubera ko yari yagiyeyo mbere y’Umunsi mukuru wa Noheli, ndetse akaba atari no kwa Sebukwe.
Uzamukunda yapfushije umugabo mu myaka ishize, amusigira abana batatu, gusa ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega buvuga ko ari abana babiri yasigiwe n’umugabo.