Itangira ry’amashuri igihembwe cya Kabiri rije hari abana batarahabwa indangamanota z’igihembwe cya mbere,hari ababyeyi babangamiwe no kutabonera indangamanota z’abana babo ku gihe.
Kiri uyu wa 27 Ukuboza 2024 ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje gahunda y’ingendo zabanyeshuri basubira ku mashuri mu guhembwe cya Kabiri.
Ingendo zizatangira guhera tariki ya 03 Mutarama 2025 kugeza tariki 06 Mutarama 2025 , hahise hamenyekana amakuru ataramenyekanye ko hari amashuri amwe namwe, ataratanze indangamanota bakabeshya ababyeyi ko amanota yahiye.
Ubutumwa bwanyuze kuri X Uwitwa Nkoli yagize ati:”Hari ababyeyi dufite ikibazo abana ntibahawe school reports ngo amanota yarahiye ,ubu koko birakwiye? hari igihe umwana aba afite umushinga umwishyurira uhakenera indangamanota.”
NESA yahise itungurwa maze ihita isubiza iti:”Mwatubwira iryo shuri hanyuma tugakurikirana tukamenya ikibazo kirimo tukabafasha?”
Undi mubyeyi yahise nawe agaragaza ikindi kibazo ni uwitwa rugenera kuri X yagize ati:”Mwiriwe neza!Nanjye mpuje ikibazo na mugenzi wanjye , nohereje umwana ku ishuri rya GS Ntarama muha ibisabwa byose,ariko ntabwo yigeze ahabwa indangamanota,nabajije diregiteri uyobora ikigo ambwira ko uwo mwana atari muri sisiteme ya NESA kandi ko NESA ariyo itanga indangamanota.”
NESA yahise isubiza uyu Rugenera imubaza it:” Bakubwiye ko impamvu ari umwana atari muri sisiteme ari iyihe? Mwatwandikira inbox mukaduha amakuru arambuye tukabikurikirana.”
Bamwe mu barimu babwiye Umurunga.com ko ibijyanye n’abana batahawe indangamanota ari ikibazo cya sisisteme yitwa CAMIS isanzwe ikoreshwa hari abana idahuza na Sisiteme ya SDMS (School Data Management System).
Bavuga ko izi sisiteme zombi zitarahuzwa neza kuko hari abana usanga muri SDMS nyamara ntabe ari muri CAMIS cyangwa akaba muri SDMS atari muri CAMIS
Abarimu bakomeje basaba ko NESA yakora uburyo umwana ugaragara muri SDMS aboneka icyarimwe muri CAMIS bitagoranye, ndetse basaba ibigo byahabwa mudasobwa zihagije kuko gukoresha telephone bigoranye.
Biteganyijwe ko igihembwe cya Kabiri kizatangira tariki ya 06 Mutarama 2025 kikazasozwa tariki ya 04 Mata 2025 hazigwa ibyumweru cumi nabitatu.