Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Umwarimu yiyahuye bivugwa byatewe n’itinda ry’umushahara

Iperereza ry’ibanze ku rupfu rw’umwarimu Turyahebwa Emmanuel, rigaragaza ko yaba yapfuye yiyahuye nk’uko byatangajwe na Polisi yo muri Uganda mu Karere ka Ibanda.

Nyakwigendera Turyahebwa yari asanzwe yigisha ku ishuri rya Oxford Secondary School, aho bikekwa ko yiyahuriye kuberako yatinze guhembwa.

Mu ijoro ribanziriza Noheri ku wa Kabiri taliki 24 Ukuboza 2024, umurambo wa nyakwigendera wabonetse umanitse mu giti kiri mu kibuga cya Oxford Secondary School. Hari amakuru avuga ko uyu mwarimu yiyahuye.

Bivugwa ko urupfu rwa nyakwigendera rwaturutse ku kuba yiriyahuye bitewe no gutinda kwishyurwa umushahara we n’ubuyobozi bw’ishuri, cyane ko yari agitegereje umushahara we mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Mu gihe Polisi ikomeje gukusanya amakuru kugira ngo hamenyekane impamvu ya nyayo zateye iki gikorwa, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Ruhoko Health IV kugira ngo hakorwe isuzuma ry’umubiri (postmortem) mu rwego rwo gukomeza iperereza kuri iki kibazo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!