Nkuko benshi bakunze kuvuga ko umushahara ari ntavogerwa,hari amakosa ashora gutuma mwarimu yahagarikirwa umushahara ntahembwe.
Igazeti ya Leta no Idasanzwe yo ku wa 14 Ugushyingo 2024 hagaragara mo ingingo ishobora gutuma mwarimu yahagarikirwa umushahara, Kugawa ndetse no kwirikanwa mu kazi.
Ni mu Iteka rya Minisitiri w’intebe No :033/03 ryo ku wa 12/11/2024 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze.
Nkuko bigaragara muri sitati yihariye igenga abarimu mwarimu ashobora guhagarikwa amezi atatu bigatuma adahembwa bibanzirizwa no Kugawa bikaba byarangira yirukanwe mu kazi aramutse adahinduye imyitwarire ye,
Ni iki cyatuma mwarimu ahagarikirwa mu kazi?
Sitati yihariye igenga abarimu irabivugaho:
Ingingo ya 66 : Guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu
(1) Umukozi ahanishwa igihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu iyo:
(a) atutse umunyeshuri cyangwa undi mukozi hakoreshejwe amagambo, inyandiko, ibishushanyo cyangwa amafoto
(b) akoreye ku ishuri igikorwa gikoza isoni ku mubiri w’undi,
(c) atubahirije amabwiriza y’umuyobozi umukuriye mu gihe akurikije amategeko,
(d) atabyaje umusaruro, akoresheje nabi cyangwa yangije igikoresho yahawe n’ishuri,
(e) anyweye inzoga mu masaha y’akazi,
(f) aje ku kazi yatsinze,
(g) akoze ibikorwa bigamije kubuza abakozi cyangwa abanyeshuri gukora imirimo bashinzwe,
(h) ashoye abanyeshuri mu bikorwa byo kugura, kugurisha cyangwa kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge,
(i) cyangwa yataye cyangwa yangije igikoresho cy’akazi gifite agaciro kangana FRW 300.000 ariko kitageze ku FRW 500,000 iyo hagaragaye ibimenyetso by’uko yagize uburangare.
(2) Umuyobozi ufite ububasha bwo gutanga igihano amenyesha mu nyandiko umukozi umunsi igihano gitangira n’uwo kizarangiriraho.
(3) Umukozi uri mu gihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu ntagenerwa umushahara n’ibindi bigenerwa umukozi.
Ibi byose biza bikurikira ingingo ya 64 igaragaza ibishobora gutuma mwarimu ahabwa igihano cyo Kugawa,ni ingingo yihariye tuzagarukaho ukwayo ndetse nibyo mwarimu yakwirinda.