Polisi y’Igihugu yatangaje ko abantu babiri aribo bishwe n’impanuka mu bice bitandukanye by’Igihugu hagati yo ku munsi ubanziriza uwa Noheli no kuri Noheli.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga yabwiye Itangazamakuru ko muri rusange umutekano wagenze neza mu minsi ibiri ya Noheli,habaye impanuka ebyiri gusa mu gihugu.
Yagize ati:”Mu by’ukuri Noheli yagenze neza n’iminsi yabibanjirije , uretse impanuka ebyiri gusa ya moto yabaye tariki ya 24 Ukuboza 2024, n’indi y’igare yabaye mu Karere ka Gicumbi.”
ACP Rutikanga Boniface avuga ko impanuka y’igare yabaye mu Karere ka Gicumbi, uwari utwawe yitabye Imana kubera umuvuduko uwo munyegare yagenderagaho ,aza kwikubita hasi.
ACP Rutikanga Boniface avuga ko uwa Moto yashatse gutambuka ku muntu utwaye imodoka ariko aza kugongwa.
Umuvugizi wa Polisi asaba abantu kwitwararika muri iki gihe bazirikana umutekano wabo n’ibyabo.
Yagize ati:”Umwuka(mood) y’iminsi mikuru iracyari mu bantu,ni ugukomeza kuzirikana umutekano wabo n’ibyabo n’uwabaturanyi.Ni ugukomeza kuzirikana kugenda neza mu mihanda,birinda gutwara banyoye ibisindisha,kugendera ku muvuduko ikabije.”
Akomeza agira ati:“Abantu banywe,banezerwe ariko mu kigero bidateza ibibazo.”
ACP Rutikanga Boniface yasabye kandi abantu muri rusange kwirinda kwinezeza gusa ahubwo abafite abanyeshuri bagatekereza ko bagomba kubitaho, birinda gusesagura.
Src: umuseke