Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

FARDC yigambye guhanura drones esheshatu za RDF

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyigambye guhanura indege esheshatu zitagira abapilote (drones) kibuga ko ari iz’igisirikare cy’u Rwanda, RDF.

Ibi FARDC yabitangaje ibinyujije mu muvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu gice kizwi nka Sokola 1 bikorerwa mu gice cya Grand-Nord, Lt Col Mak Hazukay.

Lit Col Mak Hazukay yagize ati: “Drones esheshatu z’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda zahanuriwe hejuru y’agace ka Mambasa, muri Teritwari ya Lubero.”

Leta ya RD Congo biciye muri Minisitiri Muhindo Nzangi ushinzwe iterambere ry’icyaro, iheruka gutangaza ko inyeshyamba za M23 ivuga ko zifashwa n’Ingabo z’u Rwanda zarashe ku ngabo zayo zikoresheje drones z’ubwiyahuzi zizwi nka Kamikaze.

FARDC ivuga ko muri drones za RDF yahanuye, nta foto n’imwe yazo cyangwa amashusho yigeze igaragaza, hejuru y’ibyo nta n’ikigaragaza ko u Rwanda rwaba rutunze intwaro zo muri ubwo bwoko.

Abakurikiranira hafi intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo bahuriza ku kuba Kinshasa ikomeje kuyitangazaho amakuru atari ukuri anarimo gukabya, mu rwego kurinda abaturage bayo kuyitera umugongo. (Bwiza)

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!