Muri sitati nshya yihariye igenga abarimu mu Rwanda harimo amakosa mwarimu yakora akirukanwa burundu, sobanukirwa ayo makosa.
Iyi sitati nshya yasohotse ku wa 13 Ugushyingo 2024 harimo ingingo igaragaza amakosa umwarimu yakora akirukanwa burundu mu kazi.
Tugiye kugaruka ku ngingo ya 67 igaragaza amakosa umwarimu yakora akirukanwa ku kazi.
UMUTWE WA V: IBIHANO BY’AMAKOSA YO MU RWEGO RW’AKAZI N’IMIHANIRE YAYO.
Ingingo ya 67: Kwirukanwa ku kazi
1.Umukozi ahanishwa igihano cyo kwirukanwa ku kazi iyo:
(a)ataye akazi nta mpamvu zumvikana cyangwa nta ruhushya mu gihe kingana nibura n’iminsi itanu ikurikirana.
(b) ahimbye cyangwa akwirakwije amakuru agamije gushyira ibikangisho ku bakozi cyangwa ku banyeshuri,kubacamo ibice,kubiba inzangano cyangwa gutera ubwoba mu ishuri.
(c) akoresheje uburyo butari ubwa kinyamwuga mu gutanga cyangwa guhindura amanota y’abanyeshuri,
(d) atubahirije ibipimo ngenderwaho mu kwigisha no gutanga ibizamini.
(e) yakatiwe burundu n’urukiko igihano cy’igifungo kingana cyangwa kitarenze amezi atandatu,
(f) akoresheje imvugo cyangwa ubundi buryo bushyigikira ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa irindi vangura.
(g) akoze uburiganya agahindura ibikubiye muri dosiye ye y’akazi cyangwa iy’undi mukozi,
(h) yatanze ibyangombwa mpimbano kugira ngo ahabwe akazi,
(i) ahimbye,ahinduye inyandiko cyangwa akoresheje inyandiko mpimbano mu micungire y’umutungo w’ishuri.
(j) yibye
(k) ahojeje undi muntu ku nkeke,amukubise cyangwa barwanye,
(l) amennye ibanga ry’akazi,
(m) atutse umuyobozi w’ishuri cyangwa umuyobozi w’ishuri wungirije akoresheje amagambo, inyandiko,ibishushanyo cyangwa amafoto,
(n) akoze uburiganya bugamije gutonesha cyangwa kugabanyiriza amahirwe umukandida mu bijyanye n’itangwa ry’akazi,
(o) asabye,yakiriye ,atanze ruswa cyangwa indonke,
(p) ahoza umunyeshuri cyangwa umukozi ku nkeke ishingiye ku gitsina,
(q) akoze ihohotera iryo ari ryo ryose,
(r) yorohereje umunyeshuri gukopera
(s) ashyizeho cyangwa agiye mu mutwe w’abagizi ba nabi ugamije kubangamira ibikorwa by’ishuri,
(t) anyereje cyangwa acunze nabi umutungo w’ishuri,
(u) yicishije abanyeshuri inzara.
(v) yatse ababyeyi amafaranga anyuranyije n’agenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano atabiherewe uburenganzira,
(w) adashyira mu bikorwa amabwiriza cyangwa ibyemezo byatanzwe na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano,
(x) ishuri ry’uburezi bw’ibanze rigaragayemo umwanda ukabije, ku muyobozi w’ishuri,
(y) cyangwa yataye cyangwa yangije igikoresho cy’akazi gifite agaciro kangana cyangwa kari hejuru ya FRW 500,000 iyo hagaragaye ibimenyetso by’uko yagize uburangare.
(2) Umukozi wahawe igihano cyo mu rwego rw’akazi kubera ko yangije cyangwa yataye igikoresho cy’akazi yishyura kandi amafaranga angana n’agaciro kacyo.
(3) Umukozi amenyeshwa ,mu ibaruwa imumenyesha igihano cyo mu rwego rw’akazi,ingano y’amafaranga agomba kwishyura ku gikoresho yataye cyangwa yangije.
(4) Umuyobozi ufite ububasha bwo gutanga igihano yirukana umuyobozi w’ishuri, umuyobozi w’ishuri wungirije cyangwa umukozi bidasabye icyifuzonama cy’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi iyo bataye akazi mu gihe kingana cyangwa kirenze iminsi itanu y’akazi ashingiye kuri raporo ibigaragaza.