Inama y’inteko rusange isanzwe y’ Umwalimu SACCO igaragaje ibyavuye mu banyamuryango ku bijyanye n’isanduku yo gutabarana. Abanyamuryango ba Koperative y’Abarimu yo Kubitsa no Kuguriza bagombaga kwemeza niba iyi sanduku yaba amafaranga 300Frw cyangwa 1000Frw yajya akatwa umunyamuryango buri kwezi.
Iyi nama iri kuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024, ku nshuro yayo ya 29 ikaba iri kubera muri Hill Top Hotel I Remera mu Mujyi wa Kigali.
Kimwe mu byo iyi nama yagombaga kugarukaho ni ibyavuye mu banyamuryango hasi ku bigo by’amashuri n’ahandi, aho bagombaga kwemeza ko isanduku yo gutabarana buri munyamuryango azajya atanga 300Frw cyangwa 1000Frw akatwa ku mushahara we.
Iyi nama yagaragaje ko abanyamuryango bangana na 82% batoye ko isanduku yava kuri 300Frw ikajya ku 1000Frw. Ibi bigaragaza ko bidasubirwaho ari wo mwanzuro ugiye gukurikizwa kuko ari wo watowe n’abanyamuryango benshi.
Ibi bivuze ko umunyamuryango wakwitaba Imana umuryango we wahabwa Miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda naho yapfusha umwana agahabwa ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda yo kumutabara.
Imyanzuro yose y’ibyavuye muri iyi nama ni mu kanya ku Umurunga.com