Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Ingabo za FARDC zarasanye n’iza UPDF

Ingabo za Uganda, UPDF ziri mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zarasaniye muri Kivu y’Amajyaruguru, umuturage umwe ahasiga ubuzima.

Ibi byabereye mu gace ka Idohu gaherereye muri Teritwari ya Irumu muri Ituri, muri Kivu y’Amajyaruguru mu mpera z’icyumweru gishize.

Ingabo za Uganda zarasanye n’iza Congo mu buryo bwo kwibeshya nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Yagize iti: “Itsinda ry’abasirikare ba RD Congo na Uganda ryarindaga umutekano w’abakoraga umuganda muri santere ya Idohu, ku muhanda uhuza Komanda na Luna. Bagiye kubona bakabona abantu abafite intwaro baturutse mu ishyamba.”

Izo ngabo ngo zahise zibikangamo abarwanyi ba ADF, amasasu ahita atangira guhererekanwa, byatumye umuturage umwe yitaba Imana ndetse abasirikare bane ba FARDC n’umwe wa UPDF barakomereka.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!