Wednesday, December 18, 2024
spot_img

Latest Posts

Inkuru nziza ku bantu barangije kwiga batarabona akazi/ aya mahirwe ntabacike

Abantu barangije kwiga mu mashami atandukanye baba abize uburezi n’abatarabwize, baba abarangije amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza bakaba batarabona akazi, ubu bafite amahirwe yo gukora ibiraka byo gusimbura ku bigo by’amashuri mu gihe habonetse umwanya.

Nyuma y’uko abayobozi b’amashuri bakomeje kugaragaza ko bagorwa no kubona uburyo amasomo, umwarimu ugiye mu kiruhuko cyo kubyara yigishaga yigishwa mu gihe adahari ubu Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’ibigo biyishamikiyeho birimo REB na RTB yavugutiye umuti iki kibazo.

Kugeza ubu umwarimu ugiye mu kiruhuko cyo kubyara azajya yinjira muri sisiteme ya TMIS mbere y’ukwezi ngo age mu kiruhuko asabe ikiruhuko cyo kubyara bityo akarere kohereze umusimbura we uzakora mu gihe kiri hagati y’amezi 2 na 3. Uyu musimbura azajya agenerwa umushahara wa buri kwezi ungana nk’uwo umwarimu asimbuye asanzwe ahembwa.

Abantu bifuza kuba bakora aka kazi barasabwa kugana ibigo by’amashuri bibegereye bagasaba umuyobozi w’ishuri cyangwa ushinzwe gukusanya amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga “Data Manager” akabandika batitaye ko kuri icyo kigo hari umwarimu wenda kubyara cyangwa adahari.

Kwiyandikisha mbere ku muntu wifuza gusimbura bituma ajya ku rutonde rw’abifuza ako kazi, hanyuma mu karere yiyandikishirijemo mu gihe hakenewe umusimbura ku ishuri runaka, akarere kagahita kareba ku rutonde rw’abiyandikishije uwize ibijyanye n’ibyo uwagiye mu kiruhuko yigishaga kakamuha akazi.

Uyu musimbura ntabwo azakora ikizamini cy’akazi kugirango asimbure, azahita ajya mu kazi mu gihe akarere kamuhaye umwanya.

Dore ibyangombwa umuntu wifuza gusimbura asabwa mu gihe agiye kwiyandikisha ku kigo.

1. Nimero y’indangamuntu;
2. Amazina yombi;
3. Irangamimerere/ niba ari ingaragu cyangwa afite uwo bashakanye;
4. Igitsina;
5. Itariki yavutseho;
6. Igihugu yavukiyemo;
7. Aho yavukiye ( Akarere);
8. Ubwenegihugu;
9. Nimero yo muri IPPIS;
10. Nimero y’ubwiteganyirize;
11. Nimero ya Konti ya banki;
12. Izina rya banki umushahara uzacamo;
13. Nimero ya telefoni;
14. Imeli ye ( Email address);
15. Icyiciro cy’amashuri yize;
16. Igihe yasoreje kwiga;
17. Impamyabumenyi ( Diplome);
18. Indangamanota ( Transcript) cyangwa “Results slip”.

Mu gihe uwifuza gusimbura yarangije kwiga ariko akaba atarabona impamyabumenyi ye itarasohoka ashobora gukoresha icyangombwa kigaragaza amanota yagize mu kizamini cya Leta.

Icyitonderwa: Buri muntu ugiye gusaba gusimbura agomba kuba yarafunguye konti muri “Mifotra E-Recruitment” kugirango “IPPIS ID” iboneke.

Ni inde wemererwa gusimbura?

Uwemererwa gusimbura agomba kuba yujuje ibi bikurikira;

1. Kuba afite impamyabumenyi ingana n’iy’uwo agiye gusimbura.

2. Kuba yarize ibihuye n’amasomo uwo asimbuye yigishaga.
3. Kuba atarambuwe uburenganzira bwo kuba umukozi wa Leta.
4. Kuba nta kandi kazi afite kandi yiteguye guhita atangira akazi.
5. Kuba yemera gukorera ku masezerano y’igihe gito.

Mu gihe abifuza gusimbura barenze umwe ku mwanya umwe bigenda bite?

Umujyi wa Kigali cyangwa akarere bareba ibi bikurikira:
1. Ufite impamyabumenyi ingana n’iy’uwo asimbura.
2. Uwize uburezi aba afite amahirwe kurusha utarabwize.
3. Ufite amanota menshi kurusha abandi ku mpamyabumenyi ye.
4. Utuye mu murenge ishuri riherereyemo.
5. Uwiteguye guhita atangira akazi.

Tubibutse ko mu gihe aho umusimbura yiyandikishirije nta mwanya uhari, Umujyi wa Kigali cyangwa akarere gashobora kumwohereza ahandi habonetse umwanya imbere mu karere.

Ni uruhe ruhare rw’akarere ku bijyanye n’umusimbura?

.Kugenzura amakuru y’abarimu bifuza kujya mu kiruhuko cyo kubyara nibura ukwezi kumwe mbere yo kubyara n’abandi bafite impamvu zibemerera gusimburwa by’agateganyo binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (TMIS);

.Gutanga itangazo rihamagarira abakandida bifuza gusimbura, gutanga ubusabe bwabo ku rwego rw’ikigo cy’ishuri bifuza gukoreramo;

.Kugenzura dosiye z’abasabye gusimbura mu mashuri hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (TMIS);

.Kwemeza urutonde rw’abarimu basimbura n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bemerewe gusimbura hifashishijwe ikoranabuhanga (TMIS);

.Gusinyana amasezerano y’akazi n’abarimu bemerewe gusimbura bimaze kwemezwa na Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu ikoranabuhanga (TMIS). Igihe amasezerano amara kingana n’igihe umwarimu usimburwa azamara atari mu kazi.

.Kugenera umushahara umwarimu usimbura ungana n’uw’umwarimu usanzwe w’umutangizi banganya impamyabumenyi;

.Kugenzura ko abasimbura bakora inshingano zabo neza bahereye kuri raporo itangwa buri kwezi n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri;

.Guhagarika amasezerano y’akazi y’umusimbura mu gihe cyagenwe cyangwa mu kindi gihe cyose bibaye ngombwa hubahirijwe amategeko.

Uruhare rw’ishuri rwo ni uruhe?

.Gukusanya amakuru y’abarimu bitegura kujya mu kiruhuko cyo kubyara n’abandi bafite impamvu zibemerera gusimbuzwa by’agateganyo agatangwa ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali cyangwa ubw’Akarere hifashishijwe ikoranabuhanga (TMIS);

.Gushishikariza abakandida bifuza gusimbura, gutanga ubusabe bwabo ku rwego rw’ikigo cy’ishuri, hashingiwe ku itangazo ryatanzwe n’Akarere;

.Kwandika abakandida bifuza gusimbura ababyeyi babyaye hifashishijwe ikoranabuhanga (TMIS);

.Gushyikiriza ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali cg Ubuyobozi bw’Akarere urutonde rw’abamaze kwandikwa binyuze muri TMIS;

.Guhugura abarimu batoranijwe mu gusimbura, kugira ngo bongererwe ubumenyi mu kazi bagomba gukora;

.Gukurikirana imikorerere y’umusimbura umunsi ku wundi no gutanga raporo buri kwezi y’imikorere y’umusimbura ku rwego rw’Umujyi wa Kigali cyangwa urw’akarere.

Niba rero wararangije kwiga ukaba udafite akazi egeranya ibisabwa mu buryo bwihuse , maze wegere ikigo cy’ishuri wiyandikishe.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU