Mu Karere ka Musanze Umurenge wa Muhoza, Akagari ka Cyabararika ho mu Mudugudu wa Gasanze haravugwa inkuru y’umusore witwa Nsengiyumva Jean Damascène w’imyaka 22 y’amavuko wapfiriye mu kirombe yarimo ashakamo amabuye y’agaciro.
Icyo kirombe kiri mu murima w’umuturage witwa Singirumukiza Fidèle, Ubwo Nsengiyumva yari, akirimo acukuramo zahabu,ngo itaka ryaba rya mugwiriye,aburiramo umwuka bimuviramo urupfu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza wemeje amakuru y’uru rupfu yagize ati:”Impanuka yamenyekanye mu ma saa tanu z’igitondo.Mu gihe uwo musore yarimo acukura zahabu birashoboka ko itaka ryamugwiriye bimuviramo gupfa.Iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane mu by’ukuri intandaro y’uru rupfu.”
Umuvugizi wa Polisi yavuze kandi ko icyo kirombe cyahoze gicukurwamo amabuye y’agaciro kiza gufungwa kuko kitari cyemewe n’amategeko.
Agace icyo kirombe giherereyemo gakunze kuvugwaho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa rwihishwa butemewe.
Umurambo wa Nsengiyumva wajyanwe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma.
Src: Kigali Today