Umwarimu Rukundo Janvier wigisha ku Ishuri ryisumbuye rya Gahunga TSS mu Karere ka Burera, yagabiwe inka na bagenzi be bishyize hamwe.
Abo barimu babimukoreye nyuma y’uko agaragaje ubudasa mu myigishirize ifite ireme, bashaka kumubwira ngo komereza aho.
Rukundo ngo yagaragaje gukunda umurimo, bidasanzwe, bituma ashobora gutsindisha abanyeshuri yigisha ku kigero cy’ijana ku ijana (100%).
Akimara gushyikirizwa inka yagize ati: “Gutoranywa muri bagenzi banjye nk’umwarimu witwaye neza mu kazi byanshimishije cyane. Byanyongereye imbaraga zo gukora cyane no gushyira umuhate wisumbuyeho mu nshingano zanjye.”
Umuyobozi wa ES Gahunga TSS, Bukuba Cyriaque, akomoza ku cyabateye koroza mugenzi wabo inka yagize ati: “Ni mu rwego rwo gutera abarimu umwete ngo bumve ko bagomba gukora neza.”
Abarimu barimo n’uwitwa Mberabagabo Dismas, bavuga ko ubu nta rundi rwitwazo bagifite rwababuza kwita ku myigishirize inoze, cyane ko n’ubuyobozi bw’igihugu bwabahaye amahirwe mu buryo bwose bushoboka.
Ati: “Mbere abenshi mu barimu twakoraga nk’abikiza kubera gucibwa intege n’imibereho mibi. Icyo dushima ubu ni uburyo Ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwatwongeje imishahara imibereho ikaba igenda irushaho kuba myiza.”
Insanganyamatsiko y’Umunsi w’Umwarimu y’umwaka wa 2024, ishimangira ko umwarimu uhawe agaciro bimwongerera imbaraga ashyira mu burezi.